Donald Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko natangira inshingano zo kuyobora iki gihugu azashyira imbaraga mu kuzamura imisoro hagati ya 25 na 10 ku ijana ku bicuruzwa biva muri Mexique, Canada n’u Bushinwa. Ku rundi ruhande ariko ibi bihugu biri mu bikorana ubucuruzi cyane na Amerika.
Yavuze ko ibicuruzwa biva muri Canada na Mexique bizashyirirwaho umusoro wa 25%, uhereye ku wa 20 Mutarama 2025, ubwo azaba atangiye inshingano zo kuyobora igihugu.
Impamvu y’iki cyemezo ngo ni uko ashaka ko ibi bihugu bigira uruhare mu gukumira abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika.
Agira ati “Mexique na Canada bifite uburenganzira n’imbaraga zo gukemura ibi bibazo bimaze igihe. Ni igihe ngo bishyure ikiguzi kiri hejuru.”
Trump yavuze kandi ko imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa izongerwaho 10%, kugeza igihe Guverinoma y’iki gihugu izagira uruhare mu guhagarika ubucuruzi bwa magendu bw’imiti izwi nka ‘Fentanyl’ ishobora gukoreshwa nk’ibiyobyabwenge.
Leta ya Amerika imaze igihe igaragaza ko imiti ya ‘Fentanyl’ ikorwa bigizwemo uruhare n’ibinyabutabire bikorerwa mu nganda zo mu Bushinwa. Bibarwa ko nibura buri mwaka yica Abanyamerika ibihumbi 75 bayikoresha nk’ibiyobyabwenge.
Nubwo Trump yafashe ingamba zo kuzamura imisoro ku bicuruzwa byo muri ibi bihugu, nyamara biri mu bikorana ubucuruzi cyane na Amerika.
Mu 2023, 80% by’ibicuruzwa Mexique yohereje hanze byagiye muri Amerika. Ni mu gihe ibya Canada byoherejwe muri iki gihugu bangana na 75%.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zihariye 15% mu bicuruzwa byose igihugu cy’u Bushinwa cyohereza mu mahanga.