Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Perezida Trump mu kibazo cya Palestina na Israeli

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yavuze ko agiye gukora ibishoboka byose agafasha Israeli na Palestina bagasubira mu biganiro bibageza ku mahoro.

Nk’uko tubikesha BBC, mu nama Perezida Trump yagiranye na Mahmoud Abbas, yavuze ko yishimiye ko ubuyobozi bwa Palestina bwemeye kwinjira mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Mu myaka irenge itatu nta biganiro by’imbonankubone biherutse kuba hagati ya Israeli na Palestina, Perezida Trump akaba avuga ko ari umwanya wo gukora amasezerano akomeye kurusha andi yabayeho mu bhe byashize.

Uyu munsi ni wo wanyuma w’urugendo rwa Perezida Trump mu Burasirazuba bwo hagati, ariko kandi mu karere ka West Bank na Gaza, babonetse abigaragambya bamagana urwo rugendo.

Mu biganiro na Mahmoud Abbas byabereye i Betelehemu, Perezida Trump yavuze ko afite icyizere ko amahoro azaboneka mu Burasirazuba bwo hagati.

Yagize ati “Niyemeje gufasha kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Israeli na Palestina. Ntegekanya gukora ibishoboka byose mbafashe kugera kuri iyo ntego. Ngiye gukorana n’abandi bayobozi kugira ngo turebe ko haboneka amahoro arambye.”

Yongeyeho ko Prezida Abbas yamwemereye ko na we agiye gukora ibishoboka byose intego biyemeje izagerweho.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities