Panorama
Ku wa mbere Tariki ya 02 Ukuboza 2024, Perezida wa Banki ya Asia ishinzwe guteza imbere ishoramari mu bikorwaremezo -AIIB, Jin Liqun, yasuye ibikorwaremezo by’amashanyarazi biri mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kinigi mu mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru.
Perezida wa Banki ya AIIB yasuye ibyo bikorwa arikumwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ibikorwaremezo, Olivier Kabera, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu –EDCL, Felix Gakuba, wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu butumwa yatanze H.E Jin, yashimye ibikorwaremezo by’amashanyarazi bimaze kugera ku baturage, asezeranya ko banki ayoboye igiye gukomeza ubufatanye na leta y’u Rwanda mu guteza imbere ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu Rwanda. Ibi bikorwa mu gishyigikira gahunda Leta y’u Rwanda, ku bufatanye na REG, bihaye yo kugeza ku baturage amashanyarazi ku kigero cy’100% bavuye ku kigero cya 80.1% bariho ubu.
Bamwe mu baturage bo mu Kinigi barimo Nzasangamariya na Emmanuel Mihendahendo bemeza ko nyuma yo kubona amashanyarazi ubuzima bwabo bwahise buhinduka mu buryo bugaragara, kubera ko batakiri mu kizima; kandi batangiye gukora imishinga itandukanye ibateza imbere.
Banki ya Asia y’ishoramari mu bikorwaremezo -AIIB, itanagaza ko kandi kuri ubu imaze gushora mu Rwanda miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika mu mishanga y’ibikorwaremezo birimo n’iby’amashanyarazi guhera mu 2020.
Perezida wayo kandi, Jin Liqun, agaragaza ko u Rwanda nta kabuza ruzagera ku cyerekezo rwihaye bitewe n’uburyo rukoresha neza amafaranga rubona mu buryo butandukanye.
Banki ya Asia y’ishoramari mu bikorwaremezo-AIIB yashoye imari mu mishinga y’ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, iyo kwihutisha ikoranabuhanga, n’iyo mu rwego rw’imari yari igamije kuzahura ubukungu bwari bwarazahajwe n’icyorezo cya COVID-19. Yashoye imari kandi no mu mishinga y’ibikorwamezo by’imihanda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa avuga ko iyi banki ubwo yazaga mu Rwanda mu 2020, yari ikenewe cyane.
Perezida wa Banki ya Asia y’ishoramari mu bikorwaremezo-AllB, Jin Liqun, avuga ko yishimiye uburyo u Rwanda rufite ubuyobozi bufite icyerekezo ndetse n’uburyo imishinga bashoyemo imari icunzwe neza.
Impande zombi zivuga ko iyi mishinga bafite mu gihe cy’imyaka 3 nirangira bazakomereza mu mishinga itandukanye bitewe n’uko ari amasezerano azakomeza kongererwa igihe.










