Intambara y’amagambo ku muyobozi wa FERWAFA, Nzamwita Vincent de Gaulle n’abakiniye ikipe y’igihugu y’umupira w’Amavubi Stars, igejeje aho uyu muyobozi ashinjwa agasuzuguro ndetse asabirwa kwegura.
Ku wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru berekwa umutoza mushya wahawe ikipe y’igihugu, Antoine Hey, ukomoka mu Budage. Muri iki kiganiro nibwo Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent de Gaulle asanga ku bwe u Rwanda rutari rwagera mu gikombe cya Afurika kuko abaruhesheje itike muri 2004 bari abanyamahanga.
Nk’uko tubikesha ruhagoyacu.com, Perezida wa Ferwafa yabajijwe niba ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo kujya mu gikombe cya Afurika, we atangaza ko igihe ari iki kuko bamaze iminsi babitegura, kandi ko u Rwanda ruramutse rugiyeyo ku bwe bwaba ari ubwa mbere kuko hambere hagiyeyo abakinnyi batari abanyarwanda.
“Tumaze iminsi dutegura ikipe y’igihugu y’abana b’abanyarwanda. Iyo bikunda ubushize twashoboraga kujya muri CAN (2015) kuko twari tugiye kujya mu matsinda badutera mpaga.” Ibyatangajwe na Nzamwita.
“Turi gutegura abana b’abanyarwanda. Mbere ntabwo twakoreshaga abanyarwanda, ikipe y’igihugu yabaga yuzuyemo abanyamahanga. Ni byo turi gukora ngo ntibizasubire. Nkanjye k’ubwange ntabwo u Rwanda rwagiye muri CAN kuko abayikinnye n’abaruhaye itike bari abanyamahanga.”
Nyuma yo kubona aya magambo Olivier Karekezi, wigeze kuba Kapiteni w’Ikipe y’igihugu “Amavubi Stars” yakoresheje imvugo ishariye abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, yerekana ko ko mu bo Umuyobozi wa FERWAFA yise abanyamahanga hari abamurusha ikinyarwanda. aha Karekezi yibukije Degaule ko ibi bishobora kuba biterwa no kuba ayobora Ihuriro ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda nyamara yarize korora amafi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubutumwa bwa Karekezi Olivier
Si Karekezi Olivier gusa, kuko Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’Amavubi ubwo yajyaga muri CAN 2004, mu mvugo ye ifite ubukana yasabye ko Umuyobozi wa FERWAFA akwiye gufata utwangushye akegura.

Desire Mbonabucya wari Kapiteni w’Amavubi mu 2004 (Photo/Courtesy)
Usibye ubutumwa bwa Desire Mbonabucya, Ndikumana Hamad Katauti wari wungirije Desire Mbonabucya yabwiye inyarwanda.com ko abona De Gaulle ntacyo arakorera umupira w’u Rwanda atanga urugero rufatika yerekana ko hari ibyo abo yita abanyamahanga bari gukora atigeze abasha gukora.
Katauti yagize ati “Nk’ubu maze gushakira ikipe Haruna Niyonzima muri Cyprus n’abandi bakinnyi bari hafi kubona amabaruwa abajyana, uwo wita abantu abanyamahanga hari umukinnyi n’umwe arajyana ku mugabane w’u Burayi? Ni iki se amaze gukorera aba bakinnyi yita abanyarwanda be? Ese aturusha gukunda u Rwanda? Abantu babe maso.”
Aha Katauti yatangaje ko Haruna agomba kujya muri Cyprus mu minsi iri imbere agahura n’umutoza we bakagira ibyo baganira gusa ngo ikipe yaramushimye kandi ngo ari ikipe nziza kuko yazamutse mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu.
Usibye Haruna kandi Katauti yatangaje ko hari n’abandi bakinnyi arimo gushakira amakipe i Burayi mu rwego rwo gukomeza kubaka umupira w’u Rwanda. Mu kiganiro twagiranye nawe kuri telephone yaje kungamo ati “Ese De Gaule w’umunyarwanda ni iki arakorera umupira?”
Akomeza agira ati “Ko turi gushya dushyashyana ngo abana b’u Rwanda batere imbere nka perezida wa Ferwafa yakoze iki? ni inde yajyanye byibuza?
Katauti yashimiye Gen. Ceasar Kayizari wayoboraga FERWAFA muri kiriya gihe kuko hari benshi yafashije kujya gukina hanze arwanira ishyaka umupira w’u Rwanda ndetse anafashga abakinnyi kugeza ikipe igiye mu gikombe cya Afurika.
Katauti yasabye Radiyo yose ibishaka ko imufashije yamuhuriza na De Gaulle bakaganira imbere y’abanyarwanda. Aha yagize ati “Mumbabarire munsabire Radiyo iyo ariyo yose intumire na De Gaulle muri Studio; ndashaka kumubaza ikibazo abanyarwanda bumva akakinsubiza bumva. Ndabinginze mubinkorere rwose.”
Gusabirwa kwegura si imvugo nshya igaragaye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Umuyobozi wa SEC, Augstin Munyendamutsa, muri Kamena 2016 yasohoye itangazo ashinja Nzamwita ikinyoma ko hagiye haba kunyuranya imibare y’amafaranga n’ibyo yari agenewe gukora cyangwa hakaba amafaranga yagiye agenerwa ikipe y’igihugu nyamara buri uko iyi kipe igiye mu marushanwa ifashwa na MINISPOC nta mafaranga ya FERWAFA ikoresha, akibaza aho ayo mafaranga ajya.
Munyendamutsa yavuze ko ubwo Nzamwita yiyamamazaga yasezeranyije Abanyarwanda ko hazabaho amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 15 akanongeraho ko natabaho azegura kugeza ubu ayo marushanwa yatangijwe rimwe ariko ntihamenyekana icyabihagaritse.
Abakinnyi 23 bahagarariye u Rwanda muri CAN 2004 barimo Patrick Mbeu, Jean-Paul Habyarimana, Hamad Ndikumana Katauti, Abdul Sibomana, Léandre Bizagwira, Frédéric Rusanganwa, Canisius Bizimana, Michel Kamanzi , Joao Elias Manamana, Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Henri Munyaneza, Elias Ntaganda, Saïd Abed Makasi, Désiré Mbonabucya, Eric Nshimiyimana, Jean Lomani, Ramadhani Nkunzingoma, Karim Kamanzi, Jimmy Mulisa, Jean Rémy Bitana, Jean-Claude Ndagijimana.
Rene Anthere

Ikipe yahagarariye u Rwanda muri CAN 2004 (Photo/Courtesy)
