Macky Sall uyobora Senegal, yahembye abagize Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru amamiliyoni, ndetse n’ibibanza 2 kuri buri mukinnyi.
Ni kuri uyu wa 08 Gashyantare, Perezida wa Senegal yakiriye itsinda ry’abagera kuri 60, bari bagize Ikipe y’Igihugu yatwaye igikombe cy’Afurika_AFCON, maze abashimira abaha agatubutse ndetse n’ibibanza mu murwa mukuru.
Buri mukinnyi, umutoza cyangwa undi wari kumwe n’iyi Kipe, yahawe ibihumbi 700 by’Amayero, aya akaba angana na miliyoni 889,4 z’amafaranga y’u Rwanda. Yiyongeraho kandi ibibanza 2, kimwe cya metero kare 200, mu Murwa mukuru Dakar, n’ikindi kingana na metero kare 500 mu Mujyi wa Diamniadio.
Perezida Macky Sall yagize ati “Twarotaga igikombe, mwubatse inzozi none murazikabije. Nk Igihugu mwahaye, dutewe ishema namwe, tugomba kubashimira.”
Iyi kipe ya Senegal yatwaye igkombe cy’Afurika, ku nshuro yayo ya mbere, ikaba yasabwe na Perezida Macky sall, kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2022. Bagiye guhita batangira guhatanira itike ijya muri Quatar, aho iki gikombe kizahatanirwa.

Perezida Macky, abibwira umutoza w’Ikipe y’Igihugu, yagize ati “Alliuo, sinkusabye gutwara igikombe cy’Isi, ariko ndashaka ko mugera muri 1/2.”
Ikipe ya Senegal (Les Lions de Laterranga) yatwaye igikombe cy’Afurika, ku Cyumweru, tariki ya 06 Gashyantare 2022, itsinze Misiri, kuri Penaliti nyuma yo gukina iminota 120 yose. Aya Makipe kandi agomba kongera guhura vuba, mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Nshungu Raoul
