Inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari yari itegerejwe hakoreshejwe ikoranabuhanga yabaye ku wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020. Ni inama yitabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida wa Angola João Lourenço, iyoborwa na Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Iyi nama kandi yari yatumiwemo na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ariko ntiyayitabiriye. Ni mu gihe n’inama yasubitswe mu minsi ishize yagombaga guhuriza aba bakuru b’ibihugu mu mujyi wa Goma, igihugu cy’u Burundi cyari cyatangaje ko kitazahagararirwa. Inama yagombaga kuganira ku mutekano, Politiki, ubuzima n’ubuhahirane mu karere.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Ifoto/Okapi)
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wayitabiriye, yabwiye abandi bakuru b’ibihugu mu karere ko n’ubwo byabaye ngombwa ko bahura hifashishijwe ikoranabuhanga, byari ngombwa guhura, avuga ko u Rwanda rwishimiye kuyitabira no kuyigiramo uruhare.
Yagize ati “Ububanyi mu kurwanya ibihungabanya umutekano mu karere ni cyo dushyize imbere kugira ngo dukomeze ubuhahirane n’ishoramari ryambukiranya imipaka. Umutekano ni ingenzi mu kuzamura ubuhahirane n’ishoramari, kandi ibi ni inyungu y’ibihugu byacu mu Karere.”
Perezida Kagame avuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatwaye ubuzima n’ubukungu ariko kitakuyeho gukorera hamwe kw’abakuru b’ibihugu mu gukuraho ingaruka zacyo. Ati “Dushobora kugabanya ibyangijwe n’iki cyorezo, tukubaka ubushobozi buzahangana n’ibindi byorezo byazaza.”

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Ifoto/Okapi)
Inama ihuje abayobozi b’ibihugu mu karere nyuma y’uko mu kwezi kwa Nzeri 2020, inama yagombaga guhuza aba bayobozi mu mujyi wa Goma itabaye kubera impamvu zitandukanye hagafatwa umwanzuro ko yaba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Igihugu cy’u Burundi cyari cyatangaje ko kitazitabira inama mu mujyi wa Goma byari bitezwe ko kizitabira iyi nama hakoreshejwe ikoranabuhanga ndetse tariki ya 5 Ukwakira 2020 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Marie Tumba Nzenza, yari yagiye kureba Perezida w’u Burundi amushyikiriza ubutumwa bwa Perezida wa RDC harimo gushakira inyungu ibihugu byombi.
Nubwo u Burundi butitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere, mu gihe iyi nama yari iteranye, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi we yari ayoboye inama y’abaminisitiri muri icyo gihugu.

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Ifoto/Okapi)
Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama 2019, Perezida Tshisekedi yagaragaje ko Politiki ye mu byo izibandaho harimo no kuzahura umubano w’ibihugu byo mu karere, kugarura amahoro mu Karere no gutsinsura imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko mu Burasirazuba bwa DRC, agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro kakunze kurangwa n’intambara z’urudaca kubera imitwe yitwaje intwaro.
Perezida Tshisekedi afatanyije na Perezida wa Angola bamaze igihe barashyize imbaraga mu gushakira umuti ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse no mu Karere muri rusange.

Perezida wa Angola João Lourenço yitabiriye inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu karere yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Ifoto/Okapi)
Nkubiri B. Robert
