Hasigaye amezi arindwi Abanyarwanda bagatora Perezida wa Repubulika. Amashyaka y’inkwakuzi yatangiye kugaragaza ko yiteguye guhatana n’umukandida wa FPR Inkotanyi, ku isonga haje Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party).
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL: Parti Liberal) ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017, ryagize inama y’Inama y’igihugu yaryo, ariko ryirinda kugira icyo ritangaza ku matora ya Perezida wa Repubulika, bivugwa biteruwe ko hazabanza gutumizwa Kongere y’Ishyaka akaba ari na yo izavugirwamo umukandida ndetse akanemezwa.
Abarwanashyaka ba PL bari bitabiriye iyo nama bari biteze ko bagaragarizwa uruhande ishyaka ryabo rihagazemo mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, ariko ntacyo babwiwe ahubwo bahawe ibiganiro binyuranye birimo iby’ubukungu ndetse na Panafricanism.
Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Perezida wa PL, Hon Mukabalisa Donathila, muri iyo nama hatanzwe ikiganiro kuri gahunda y’iterambere rirambye aho bagaragarijwe ibyagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi.
Ikindi kiganiro cyatanzwe kirebana na Pan African Movement, aho abarwanashyaka ba PL bagaragarijwe ko Abanyafurika n’abayifiteho inkomoko bakwiye gushimangira ubumwe bw’Abanyafurika, guharanira Afurika itera imbere, no gushimangira imiyoborere myiza kuko ari byo byatuma Afurika igera ku mahoro n’Iterambere rirambye.
Mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika, mu 2010, Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana ryatanze umukandida, ariko ntiryagira amahirwe yo kwegukana uwo mwanya, kuko umukandida waryo, Prosper Higiro, yabonye amajwi angana na 1.37%. Mu mwaka wa 2003, mu matora ya Perezida wa Repubulika nta mukandida ryatanze ahubwo ryashyigikiye uwari watanzwe na FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

Abarwanashyaka ba PL Bakurikirana ibiganiro (Photo/Courtesy)
