Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PL iracyifashe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Hon. Mukabarisa Donatilla, Perezida w'Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana (PL). (Photo/archives)

Hasigaye amezi arindwi Abanyarwanda bagatora Perezida wa Repubulika. Amashyaka y’inkwakuzi yatangiye kugaragaza ko yiteguye guhatana n’umukandida wa FPR Inkotanyi, ku isonga haje Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party).

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL: Parti Liberal) ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2017, ryagize inama y’Inama y’igihugu yaryo, ariko ryirinda kugira icyo ritangaza ku matora ya Perezida wa Repubulika, bivugwa biteruwe ko hazabanza gutumizwa Kongere y’Ishyaka akaba ari na yo izavugirwamo umukandida ndetse akanemezwa.

Abarwanashyaka ba PL bari bitabiriye iyo nama bari biteze ko bagaragarizwa uruhande ishyaka ryabo rihagazemo mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017, ariko ntacyo babwiwe ahubwo bahawe ibiganiro binyuranye birimo iby’ubukungu ndetse na Panafricanism.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Perezida wa PL, Hon Mukabalisa Donathila, muri iyo nama hatanzwe ikiganiro kuri gahunda y’iterambere rirambye aho bagaragarijwe ibyagezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi.

Ikindi kiganiro cyatanzwe kirebana na Pan African Movement, aho abarwanashyaka ba PL bagaragarijwe ko Abanyafurika n’abayifiteho inkomoko bakwiye gushimangira ubumwe bw’Abanyafurika, guharanira Afurika itera imbere, no gushimangira imiyoborere myiza kuko ari byo byatuma Afurika igera ku mahoro n’Iterambere rirambye.

Mu matora aheruka ya Perezida wa Repubulika, mu 2010, Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana ryatanze umukandida, ariko ntiryagira amahirwe yo kwegukana uwo mwanya, kuko umukandida waryo, Prosper Higiro, yabonye amajwi angana na 1.37%. Mu mwaka wa 2003, mu matora ya Perezida wa Repubulika nta mukandida ryatanze ahubwo ryashyigikiye uwari watanzwe na FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

ITANGAZO2

ITANGAZO1

Abarwanashyaka ba PL Bakurikirana ibiganiro (Photo/Courtesy)

Abarwanashyaka ba PL Bakurikirana ibiganiro (Photo/Courtesy)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities