Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), mu itangazo ryashyize ahagaragara ryifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, rirasaba ko abarokotse Jenoside bafashwa gukemura burundu ibibazo bafite bikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bikarangira muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka.
PL ikangurira abayoboke bayo by’umwihariko n’abanyarwanda bose muri rusange, ndetse n’inshuti zabo, kurushaho kwegera abacitse ku icumu no kubafata mu mugongo.
Itangazo rya PL
