Panorama
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), ryashyize ahagaragara urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite, bazavamo abazarihagararira mu nteko ishinga amategeko. Urwo rutonde ruyobowe na Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amatageko, umutwe w’Abadepite.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’iri shyaka rigira riti “None ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, inama ya Komite Nyobozi y’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu / PL yateranye yemeza urutonde rw’abakandida mirongo inani (80) bazarihagararira mu matora y’abadepite yo muri Nzeri 2018, nkuko yabiherewe ububasha n’Inama y’igihugu y’Ishyaka yateranye taliki 10 Kamena 2018.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Urutonde rwemejwe, rwateguwe na komisiyo idasanzwe (ad hoc) kuri kandidatire zavuye mu turere twose tw’Igihugu nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza yemejwe n’Ishyaka.
Urutonde rwatangajwe ntirugaragaraho abadepite batatu ba PL (Byabarumwanzi Francois, Kalisa Evariste na Mukamurangwa Sebera Henriette) bari basanzwe mu nteko Ishinga Amategeko, mu badepite basanzwe 53.
Mu bindi byakozwe muri iyo nama ni uko Komite Nyobozi y’Ishyaka yemeje gahunda ya politiki izagenderaho mu myaka itanu ihura na manda y’abadepite (2018-2023).
Urutonde rw’abakandida rwemejwe ni uru rukurikira:
- MUKABALISA Donatille
- MUNYANGEYO Théogène
- Dr MBONIMANA Gamariel
- MUKAYIJORE Suzanne
- MUPENZI Georges
- Dr RUTEBUKA Balinda
- MUKAMUSONERA Marie Claire
- NZABONIMANA Serge Guillaume
- AKIMANIZANYE Virginie
- Dr RUTAGONYA Pierre Canisius
- NDAGIJIMANA Léodomir
- NYAMUGANZA Barnabe
- NKEJUMUZIMA Emmanuel
- KABAGENI Eugenie
- TUMUKUNDE Aimee Marie Ange
- MWUMVANEZA Emile
- MUKANKWAYA Olive
- NZEYIMANA Cléophas
- GUMUYIRE Joseph
- MUTIMUKEYE Nicole
- NIWEMUGENI Christine
- UMUGWANEZA Marie Solange
- NSHIMYUMUKIZA Jean Damascene
- BAKURIYEHE Donatille
- HARERLIMANA Theogene
- ZIHINJISHI Marie Chantal
- SHEMA Aimable
- MUHIRE Adrie
- MUTESI Jacqueline
- NDAGIJIMANA Eric
- MUKESHIMANA Mediatrice
- HARERIMANA SANO Théogène
- TWAGIRAYEZU Gilbert
- KAMPIRE Martine
- MUZARIREHE Elisabeth
- NSANGABANDI Erneste
- KABERA Paterne Regis
- DUSABIKIZA Félicien
- MWANAYIDI Marie Claire
- HAKIZIMANA Jean Marie Vianney
- UMWIZERWA Redempta
- SIBOMANA Aphrodis
- RUSAGARA Vedaste
- RUTIKANGA Sixbert
- KARANGWA Jean de Dieu
- UMULISA Marie Chantal
- FURAHA Jean Pierre
- NZARAMBA Vedaste
- HABAYO SINIBAGIWE Juvénal
- MUKAMINEGA Epiphanie
- NDABIRORA Jean Damascene
- NDAYAMBAJE Vincent
- NDAGIJIMANA Enock
- NZITONDA Médiatrice
- KABERUKA Vedaste
- RUTABA Jean Berchmas
- RUKUNDO Hermenegilde
- MUKAKAMARI Dancille
- KUBWIMANA René
- NDAGIWENIMANA Placide
- NDUNGUTSE Abdoulkarim
- IBYIMANIKORA Fidelie
- NSHIMIYUMUKIZA Zachée
- MUSABYIMANA Jean Bosco
- CYUBAHIRO Wellars
- TUMURERE UWURUKUNDO Vivine
- BARAHIRA MUKAZANA Fidela
- DUSABEYEZU Christine
- MUZIGIRWA Ferdinand
- NGARUKIYINTWARI Jean Baptiste
- UWIMANA Lucie
- UWANYIRIGIRA Clémentine
- SEBURO Jean de la Croix
- MUKABAZIGA Marie Chantal
- SIBOBUGINGO Jean Bosco
- MUKANTEZIMANA Soline
- RUKUNDO Kelvin Emmanuel
- KAYUMBA Jules Clément
- SEMINEGA KANYANGE Clarisse
- ABANABEZA Alice.

Fils
August 14, 2018 at 16:32
habayo sinibagiwe Juvenal aritonda kbsa.