Rukundo Eroge
Mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (FERWAFA Super Cup) wahuje APR FC na Police FC wabaye ku wa 10 Kanama 2024 kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo, ikipe ya Police FC itwaye igikombe itsinze Penaliti 6 kuri 5 za APR FC.
Ni umukino iminota iteganyijwe 90 warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa hitabazwa Penaliti umuzamu wa Police FC Niyongira Patience wahoze muri Bugesera FC yahatanye na Police FC ku mukino wa nyuma mu w’igikombe cy’Amahoro akuramo ebyiri mu zatewe n’abakinnyi ba APR FC.
Iki gikombe cyitwa ikiruta ibindi mu Rwanda kuko gihuza amakipe yatwaye ibikombe mu mwaka ushize w’umupira w’amaguru. Ikipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona na ho iya Police FC itwara icy’Amahoro.
Ikipe ya Police FC yaherukaga gutsinda APR FC mu mikino y’igikombe cy’Agaciro ni mu gihe muri shampiyona gutsinda APR FC biyibera ingorabahizi mu mikono ijya ihuza amakipe yombi.
Police FC itwaye igikombe ihawe miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda na ho APR FC ihabwa 5 n’imidari kuri buri kipe.
Aya makipe yombi akinnye uyu mukino mu gihe yitegura imikino mpuzamahanga azahagarariramo u Rwanda. Police FC izakina imikino y’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (CAF Confederation Cup) na ho APR FC ikine iyo ayatwaye shampiyona muri Afurika (CAF Champions League).