Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi yafashe abantu barindwi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi

Ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu, Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) ndetse n’abaturage, hagaragjwe abantu barindwi batawe muri yombi, bakekwaho kwiba no gucuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi birimo n’ibituzuje ubuziranenge, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 150Frw.

Aba bantu uko ari barindwi bagaragjwe bibaga ibikoresho birimo insinga z’amashanyarazi, udukoresho twatsa tukanazimya amashanyarazi n’ibindi, beretswe itangazamakuru ku wa Gatatu, tariki ya 5 Gashyantare 2025,

Abafashwe barimo abacuruzi baguraga bakanacuruza ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi byibwe, batanashobora kwerekana aho babiranguriye. Bose bafatiwe ahantu hatandukanye kandi mu bihe bitandukanyemu, Mujyi wa Kigali.

Ibikoresho by’amashanyarazi  byafashwe birimo “fusibles” 445 n’insinga zifite uburebure bwa metero 295, byafatiwe mu bikorwa bya Polisi bitandukanye byabereye aho bakorera ubucuruzi kandi hakwekwaga ubwo bujura mu turere twa Kicukiro, Gasabo na Rulindo.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yihanije abantu bakora ibyaha bifite aho bihuriye no kwiba ibikoresho by’amashanyarazi, kuko bavutsa abaturage uburenganzira bwo kubona amashanyarazi ndetse anaburira abacuruza ibikoresho biba byibwe ko ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Agira ati “Twahagurukiye kino kibazo ku buryo umuntu wese uzahirahira gucuruza igifite aho gihuriye no gukwirakwiza amashanyarazi agomba kujya agikoraho akababwa intoki.”

Akomeza agira ati “Nk’uko twagiye dukomeza kubisobanura, gukurikirana abajura gusa ntibihagije, udakurikiranye n’ababibagurira, kandi ibi ni ibikorwa tuzakomeza gukora. Bose uko ari barindwi bafatanywe ibikoresho batabasha gusobanura inkomoko yabyo nyuma y’amakuru yari ahari ko hari ibikoresho by’amashanyarazi byagiye bikurwa ku miyoboro migari mu bice bitandukanye. Babiri muri bo bafatiwe ahitwa Zinia mu Karere ka Kicukiro, bane bafatirwa ku Gisozi mu Karere ka Gasabo mu gihe undi umwe yafatiwe mu Karere ka Rulindo.”

ACP Rutikanga akomeza avuga ko ibikorwa bibi nk’ibyo biteza ingaruka zitandukanye ariko bazakomeza kurwanya ababikora. Ati “Abantu nk’aba batinyuka guteza ikizima, bagateza umutekano muke ntabwo tuzabihanganira kuko aho biriya bikoresho byavuye, ingaruka zakurikiyeho ni nyinshi cyane. Bafashwe mu cyumweru kimwe gusa, icyo twibutsa ni uko tugikomeza n’ubutaha n’abandi bakibirimo bazafatwa.”

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG, ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi, bikadindiza ibikorwa byo gukwirakwiza hirya no hino ingufu z’amashanyarazi.

REG igaragaza ko mu bice bitandukanye by’igihugu hakigaragara ahantu hibwe insinga nini z’amashanyarazi, kashipawa (Cahs Power), abangiza ibyuma bigize amapiloni, abica ingufuri za cabines bakiba ibikoresho bizigize n’ibindi. Ibikorwa bibi byose bituma amashanyarazi abura mu gace byakozwemo, bikanateza igihombo kuko biba bigomba gusimbuzwa kugira ngo Abanyarwanda basubirane umuriro.

Geoffrey Zawadi, Umuyobozi w’Ishami riishinzwe abafatanyabikorwa muri REG atangaza ko kwangiza ibikorwaremezo bifatwa nk’ubugizi bwa nabi, kuko bibuza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Aba ni abagizi ba nabi bangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi. Batambamira gahunda y’igihugu yo kugeza amashanyarazi ku baturarwanda bose. Iyo dufite abantu nk’aba biba bimeze nko kuvomera mu rutete. Tugomba kuba benshi mu kubirwanya tukarusha imbaraga ababyonona, ntitwakwemera ko abantu bacye bahemukira benshi igihugu kigahora gisubiramo ibikorwa bimwe ntitubashe gutera imbere.”

Abayobozi muri Polisi y’u Rwanda na REG basaba Abanyarwanda, by’umwihariko abacuruzi, kudatiza umurindi ibi bikorwa bigayitse byo kugura ibikoresho by’ibijurano kuko binyuranyije n’amategeko kandi bihombya Igihugu. Abacuruzi basabwa kujya bagura ibicuruzwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko, kuko izindi zose bakoresha zibashyira mu kaga, aho bishobora gutuma bagwa mu gihombo n’igifungo.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, agaragaza ko Ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba -EAC n’ibiri mu wa Afurika y’Amajyepfo -SADC, ko umutekano...

Ibikorwaremezo

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi...

Football

Panorama Nyuma y’uko hari abaguze amatike yo kureba umukino wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) n’iya Nigeria (Super Eagles) ariko ntibabone uko binjira muri...

Amakuru

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ndetse na mpuzamahanga, amakuru y’uko yatabarutse yamenyekanye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities