Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Polisi yasubije ibyuma by’umuziki yari yafatiye muri zimwe mu nsengero n’utubari

Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yafashe bimwe mu bikoresho by’umuziki byo mu nsengero n’amatorero, mu tubari n’utubyiniro byo mu turere tumwe tw’Umujyi wa Kigali, kubera kubuza umudendezo w’abanyarwanda  baturanye na bo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’Igihugu, ku cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2017,  Polisi y’u Rwanda yashubije  ba nyirabyo, ibikoresho by’umuziki byari bafaswe.

Polisi y’igihugu yabikoze mu rwego rwo gutanga ubutumwa ku  banyarwanda ko kurwanya urusaku rubangamira abantu ari ugushyira mu bikorwa amategeko.

Ingingo ya 600 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora icyaha cyo gusakuza no gutera induru mu ijoro ku buryo bihungabanya umutuzo w‟abaturage, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) kugeza ku mezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gushyira mu bikorwa aya mategeko n’aya mategeko ngenga bije nyuma y’inama Umujyi wa Kigali na Polisi y’u Rwanda bagiranye n’abahagarariye amadini n’amatorero ndetse na ba nyir’utubari n’utubyiniro, bakumvikana ku mikorere yabo buri wese atabangamiye umudendezo w’abanyarwanda.

Ikindi kandi , ubuyobozi bubifitiye ububasha bushobora gufata icyemezo kigamije guhagarika urusaku ruhungabanya abahaturiye nk’uko biteganywa mu ngingo ya 37 y’itegeko Ngenga No 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005, rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda bibiteganya  kandi bikaba na zimwe mu nshingano zayo.

Kuri iki gikorwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yavuze ko bamwe muri ba nyir’utubari n’utubyiniro bibagirwa  kubahiriza amategeko kimwe no gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho  bijyanye n’uko umuntu yakora akazi ke mu twavuzwe haruguru ariko atagize uwo abangamira mu baturiye aho hantu.

Aha akaba yaragize ati: “Niba ufite uburenganzira bwo gucuranga no gufasha abantu kwidagadura, gerageza ugabanye urusaku kugira ngo utabangamira umudendezo w’abandi, itegeko n’amabwiriza ajyanye na byo birasobanutse, igisigaye ni uko abo bireba batarenga imbibi zishyirwaho n’itegeko.”

ACP Badege yakomeje avuga ko abanyamadini ukwabo na bariya bacuruza utubari n’utubyiniro, babigiriwemo inama n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB  bishyiriyeho amatsinda afite n’amabwiriza bishyiriyeho abafasha kwigenzura hagati yabo

Aha yagize ati: “N’ubwo  aya matsinda yagiyeho, ikigaragara ni uko atakoze neza akazi kayo kuko hakomeje kuboneka abahanirwa kubangamira abaturiye ibikorwa byabo kubera urusaku rukabije, kandi mu bijyanye no kubahiriza umutekano ntabwo ibintu bigomba gukorwa igice kuko twemera ko n’ubwo hari abatabyubahiriza, abenshi babyumvise kandi bagashyira mu bikorwa ibijyanye n’ibyo itegeko risaba.”

ACP Badege yagize ati: “Ihame ni uko ntawe ugomba kubura amahoro kubera ibikorwa by’undi, mubyo ukora byose bikore mu mbibi z’amategeko nicyo turimo gushimangira uyu munsi ariko twibutsa ko bake basigaye bakwirinda kubihanirwa kuko iyo ibintu byawe bifatiriwe uhahombera ndetse ukaba wafungwa cyangwa ugacibwa ihazabu kandi bishobora kwirindwa.”

Mu gusoza yagize ati: “Mu gihe turimo twegereza impera z’umwaka, abakora ubu bucuruzi ndetse n’insengero batwemerere bubahirize amategeko mu byo bakora byose n’ubwo igihugu gisanzwe gitekanye ariko bibe akarusho kandi ntihazagire uzahanirwa ibyo yabwiwe.”

Munyaneza Bertin wavuye mu iterero Isoko Imara Inyota rikorera mu karere ka Gasabo amaze gusubizwa ibyuma byari byafatiriwe, yavuze ko nyuma yo kubisubizwa, bafashe ingamba zo kubahiriza ibyo amategeko asaba kandi yizeye ko batazongera kwihanangirizwa.

Naho Mukiza Alfred ukorera  mu kabyiniro kirwa Two Shorts kari i Remera yagize ati: “Nyuma yo gusubizwa ibi bikoresho, ntituzongera kurenga ku mategeko rwose. Ubu tugomba guhindura imikorere dukoresha ibyuma byabugenewe, kugira ngo tutagira uwo tubangamira mu byo dukora.”

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yari yafatiriye ibyuma byifashishwa muri muzika byo mu nsengero eshatu ndetse n’ibyo mu tubari n’utubyiniro by’ahagera kuri hatanu mu cyumweru gishize cyonyine, bikaba ari ibikorwa bizakomeza mu rwego rwo kubungabunga umudendezo w’Abaturarwanda.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities