Ku itariki ya 7 kugera ku ya 12 Kanama 2018, mu gihugu cya Tanzaniya mu Mujyi wa Dar-Es- Salam harabera amarushanwa ahuza Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games).
Polisi y’u Rwanda izarushanwa mu mikino itandukanye harimo: umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, karate, Taekwondo, umukino w’intoki (handball) no kumasha (shooting). Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye iri rushanwa aribyo: Tanzaniya, U Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, U Burundi na Sudani y’Epfo. Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa abaye.
Ku itariki ya 6 Kanama, ubwo yahaga ikaze abitabiriye aya marushanwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, Kassim Majaliwa, yashimiye cyane abantu bose bitabiriye ayo marushanwa. Agira ati “kuba ibihugu hamwe n’abapolisi babyo bitabiriye iyi imikino biragaragaza ubufatanye bwiza. Ikaze muri iki gihugu, mwumve ko muri mu rugo kandi mwisanzure”.
Yasoje yifuriza amarushanwa meza abayitabiriye, avuga ko biyemeje guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu bigize aka karere mu by’umutekano n’ubukungu.
Panorama

Hatangizwa imikino ihuza Polisi zo mu karere i Dar-Es-Salaam

Polisi y’u Rwanda yitabiriye imikino ihuza Polisi zo mu karere

Polisi y’u Rwanda mu karasisi mu mikino ihuza Polisi zo mu karere
