Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Polisi y’u Rwanda yitabiriye amarushanwa abera muri Tanzaniya ahuje Polisi zo muri aka karere

Polisi y'u Rwanda mu karasisi muri Tanzania

Ku itariki ya 7 kugera ku ya 12  Kanama 2018, mu gihugu cya Tanzaniya mu Mujyi wa Dar-Es- Salam harabera amarushanwa ahuza Polisi z’ibihugu byo muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO Games).

Polisi y’u Rwanda izarushanwa mu mikino itandukanye harimo: umupira w’amaguru, gusiganwa ku maguru, karate, Taekwondo, umukino w’intoki (handball) no kumasha (shooting). Ibihugu birindwi nibyo byitabiriye iri rushanwa aribyo: Tanzaniya, U Rwanda, Uganda, Kenya, Sudani, U Burundi na Sudani y’Epfo. Ni ku nshuro ya kabiri aya marushanwa abaye.

Ku itariki ya 6 Kanama, ubwo yahaga ikaze abitabiriye aya marushanwa, Minisitiri w’Intebe wa Tanzaniya, Kassim Majaliwa, yashimiye cyane abantu bose bitabiriye ayo marushanwa. Agira ati “kuba ibihugu hamwe n’abapolisi babyo bitabiriye iyi imikino biragaragaza ubufatanye bwiza. Ikaze muri iki gihugu, mwumve ko muri mu rugo kandi mwisanzure”.

Yasoje yifuriza amarushanwa meza abayitabiriye, avuga ko biyemeje guteza imbere imibanire myiza y’ibihugu bigize aka karere mu by’umutekano n’ubukungu.

Panorama

Hatangizwa imikino ihuza Polisi zo mu karere i Dar-Es-Salaam

Polisi y’u Rwanda yitabiriye imikino ihuza Polisi zo mu karere

Polisi y’u Rwanda mu karasisi mu mikino ihuza Polisi zo mu karere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities