Ishyaka PS Imberakuri ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora urutonde rw’abazarihagararira mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024.
Ibyangombwa byaryo byatanzwe na Perezida w’Ishyaka PS Imberakuri, Hon. Mukabunani Christine, wakiriwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzingwa. Yazanye urutonde rw’abantu 80 iri shyaka rikaba riciye agahigo kuko ari ryo ribashije gutanga umubare munini w’abashaka kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.
Iri shyaka risanzwe rifite imyanya 2 mu nteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Mukabunani na Niyorurema Jean-René, rivuga ko ryifuza kongera umubare w’abarihagararira mu nteko kuko ngo ubwo bushobozi burahari.
Mu byangombwa yatanze habuzemo inyandikomvugo y’abagize ubutegetsi bw’ishyaka yemeje urutonde rw’abantu 80 batanzwe, gusa Mukabunani yemeje ko bazahita bayizana.

Iri shyaka riherutse gutangaza ko ku birebana n’amatora y’umukuru w’igihugu ko nta mukandida bazatanga ndetse nta n’umwe bazashyikigira nk’uko andi mashyaka yamaze kubigenza.
Hon Mukabunani agira ati “Twe nta mukandida tuzashyigikira kandi nta n’uwo tuzatanga ariko umuyoboke wacu yatora uwo ashaka.”
Aha uyu muyobozi avuga ko bifuza kubanza bakabona ko abanyarwanda babafitiye icyizere cyo kubahagararira mu nteko hanyuma iby’umukuru w’igihugu bakabirebaho nyuma.
Amashyaka nka FPR Inkotanyi, PL, PSD, Green party, PDI yamaze gutanga urutonde rw’abo bifuza ko baba abakandida –Depite.
Ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hamaze gutangwa kandidatire eshatu: iya Paul Kagame uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa DGPR (Green Party) n’umukandida wigenga, Manirareba Herman.

Raoul Nshungu
