Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD ihamya ko gushyigikira Paul Kagame batibeshye

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) butangaza ko butewe ishema cyane no kuba Kongere yabo y’igihugu barahisemo neza. Guhitamo neza ni ugushyigikira umukandinda wiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, Paul Kgame, kandi ko batibeshye kuko yagize uruhare mu kubakura mu icuraburindi. Bemeza ko urugamba bazafatanya kururwana kugira ngo imibereho myiza y’abaturage igerweho.

Dr. Vincent Biruta, Perezida wa PSD avuga ko ishyaka PSD ritewe ishema cyane no kuba abayoboke baryo bagize kongere y’Igihugu barahisemo neza, bagahitamo ko umukandida bazamamaza kandi bagatora, ari Paul Kagame.

Ibi Dr Vincent Biruta yabitangaje ubwo umukandinda wa FPR Inkotanyi Perezida Paul Kagame yakomezaga ibikorwa byo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu ku wa 24 Kamena 2024, kuri Stade ya Ngororero mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ibikorwa bya Perezida Paul Kagame ni bimwe mu byatumye abayoboke ba PSD bahitamo kuzamushyigikira mu matora y’umukuru w’Igihugu.

Dr. biruta agira ati “PSD rero twahisemo neza duhitamo umukandida ukunzwe mu Rwanda akemerwa no mu mahanga, wavanye Abanyarwanda mu icuraburindi ry’irondabwoko n’irondakarere, u Rwanda rukaba rutekanye; waciye inzara n’amapfa mu gihugu, umuyobozi wakamiye Abanyarwanda, wahaye uburezi buri mwana wese, wagejeje ubuvuzi kuri buri wese, wahaye ijambo umwana w’umukobwa, watumye ibyaro bibona amashanyarazi, udakangwa no kurwanya ikibi no guhangana n’abadashaka ko u Rwanda rutekana.”

Dr Biruta ashimangira ko abarwanashyaka ba PSD bashimishijwe no kuba baranzuye ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu bazashyigikira Paul Kagame, kuko basanze ari we mukandida ubereye kuyobora u Rwanda.

Agira ati “Kuvuga ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame ntabwo bigoye na gato. U Rwanda atashoboye kubamo kubera amateka y’urwango n’amacakubiri ntabwo yigeze arwibagirwa, mu buto bwe aharanira igishoboka cyose ngo abana b’u Rwanda bari ishyanga bazashobore gutaha, agana urugamba rwo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda, arwanya ikibi, yanga ivangura ahuriza hamwe Abanyarwanda bose ngo u Rwanda rusubirane rwongere kuba ingobyi iduhetse twese.”

Arongera ati “PSD na yo yavutse iharanira icyatuma Abanyarwanda baba mu gihugu cyabo, iharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, imibereho myiza y’abaturage bose b’u Rwanda kandi tuzi neza ko ibyo bitari gushoboka iyo tutagira umuyobozi w’intwari nka Paul Kagame, wumva imitwe ya politiki yakorana neza, ikubaka u Rwanda n’Abanyarwanda ntawikubira twese dusenyera umugozi umwe.”

Agaruka ku bufatanye bw’imitwe ya Politiki n’Umuryango FPR Inkotanyi, mu ijambo yavugiye mu Ngororero, Perezida Paul Kagame yashimiye imitwe ya Politiki yahisemo gufatanya n’umuryango FPR Inkotanyi kubera ko gufatanya atari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi.

Yagize ati “Iteka iyo abantu bashyize hamwe ntagishobora kubananira. Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo buriya kuki bo batakoze ibyabo, bakibwira ko ari uko byabananiye; ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije bagafatanya na FPR ibyagerwaho ni byinshi kurusha uko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka, kugerageza bamwe bigakunda abandi ntibikunde.”

Akomeza agira ati “Ariko iyo abantu bafatanyije birakunda byose bikabakundira, hanyuma rero twaje hano kugira ngo tujye umugambi w’ibyo tuzakora ku itariki ya 15 z’ukwezi tugiye kujyamo; na byo kandi bifite amateka aganisha aho ngaho, no muri 2017 twari hano ndetse na mbere yaho na bwo twaje hano. Ibyo n’urugendo rwa politiki, demokarasi gushyira hamwe ndetse n’iterambere.”

Perezida Kagame yashimiye imitwe ya politiki yifatanyije na FPR Inkotanyi

Mu ijambo rye, Paul Kagame yatangiye ashimira abayoboke b’imitwe ya politiki yahisemo gufatanya na FPR Inkotanyi, ashimangira ko ibyo byerekana gushaka gukorera hamwe.

Agira ati “Reka mbanzirize ku gushimira […] Ndashaka gushima abayobozi, abanyamuryango b’imitwe ya politiki iri hano ifatanyije na RPF. Gufatanya ntabwo ari intege nke ahubwo bigaragaza ubushake n’imbaraga nyinshi. Iteka iyo abantu bashyize nta gishobora kubananira.”

“Muri politiki hari ubwo abantu babyumva gutyo ngo imitwe yafatanyije na FPR ngo ariko buriya kuki batakoze ibyabo, bakibwira ko byabananiye, ahubwo ni uko bashyize mu kuri, babona ko dufatanyije ibyagerwaho ni byinshi kurusha ko buri umwe yanyura inzira ye ashaka kugerageza ibyo ashaka kugerageza, bamwe bigakunda abandi ntibikunde.”

Abayoboke ba PSD n’abandi bagize imitwe ya Politiki myinshi yemewe mu Rwanda bavuga ko batabona uko bashima ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame, kandi ko urugamba arwana rwo kubaka u Rwanda bari kumwe, kuko nta cyaruhungabanya ngo basigare, bakazafatanya kurwanya abanzi batandukanye bagenda bigaragaza kubera ishyari baterwa naho agejeje u Rwanda.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Rene Anthere Rwanyange Umwanditsi w’Ibitabo akana n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abanditsi mu Rwanda “Hategekimana Richard” agiye ku murika igitabo kivuga ku matora mu Rwanda, kuva mbere...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye ibikubiye muri politiki y’imisoro ivuguruye, igaragaza ko izi mpinduka ari izigamije gushyira mu bikorwa gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha...

Amakuru

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20 abandi barenga 30 bagakomereka. Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri, tariki 11...

Amakuru

Panorama Umuryango FPR Inkotanyi ukomeje amatora mu nzego ziwugize, ubu akaba ageze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aturutse ku mudugudu. Aya matora atandukanye...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities