Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

PSD ku muhigo wa demokarasi ishingiye ku mibereho myiza y’umuturage

Me Nsabimana Joseph Umuyobozi wa PSD Umujyi wa Kigali, Hon Bazatoha Adolphe Umuyobozi wa PSD Akarere ka Gasabo n'abandi bari muri Komite y'Akarere ka Gasabo. (Photo/Panorama)

Abayoboke ba b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), bavuga ko icyo bashyize imbere ari uguharanira demokarasi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage ari na bo bafashe iya mbere kugira ngo iyo demokarasi igerweho bishingiye ku kwigira.

Ibi byagarutsweho muri Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo, ku wa 19 Gashyantare 2017, ubwo bahuriye hamwe kugira ngo batange ibitekerezo bizaganirwaho muri Kongere y’igihugu bikanashyirwa muri manifesito y’iryo shyaka rizagenderaho mu matora y’umukuru w’igihugu.

Hon Bazatoha Adolphe, Perezida wa PSD mu karere ka Gasabo avuga ko hari inking z’ingenzi bashyize imbere mu kwamamaza gahunda y’ishyaka no kandi bafite icyizere ko bizabafasha kongera abayoboke.

“Twasuzumiyemo ibitekerezo nk’akarere tuzajyana muri kongere y’igihugu y’ishyaka mu kwezi kwa Kamena. Igitekerezo nyamukuru ni uko twakongera imbaraga mu gusobanurira abanyarwanda demokarasi ishingiye ku mibereho myiza kandi byadufasha kongera abanyamuryango; havuzwe kandi ko ibibazo bimwe bihangayikishije abaturage byahabwa umurongo cyane cyane imisoro y’ubutaka ikarushaho gusobanurirwa abaturage  […] ibyiciro by’ubudehe na byo bikagira inyandiko ibisobanura kandi igashyirwa ku murenge no mu kagari abaturage bakarushaho kubisobanukirwa.”

Mujawayezu Christine ni umuyobozi wa PSD mu murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, avuga ko ibyo bakora ari na byo bibaha agaciro kandi icyo gihe iyo hari ibyo umuntu yakoze bigaragara avuga rikijyana.

Agira ati “Ibyo twakibandaho ni imibereho myiza y’umuturage mu iterambere ihereye kuri twe ubwacu abarwanashyaka, turyishakamo tudategereje inkunga, twubaka ishyaka ryacu mu bitekerezo no mu bikorwa. Tugomba kugira uruhare mu kwiyubaka cyane cyane mu burezi, kwivuza n’iterambere ry’ubukungu, duharanira kwigira.”

Muhire Fiston we ni umuyobozi wa PSD mu murenge wa Kimironko, avuga ko igihe ishyaka rimaze ryaharaniye imibereho myiza y’umuturage ishimangira ibyo yagezeho.

Agira ati “Dugomba gukomeza gukangura abanyamuryango bacu ko batagomba kurindira ak’imuhana, baharanira kwigira kuko tudashaka ba bakombozi bahora baburana ngo sinahawe iki, ahubwo dukeneye uvuga ko nakozi iki kandi nakijeje no ku bandi. Demokarasi ishingiye ku mibereho y’umuturage ni iyo agizemo uruhare ahereye ku rugo rwe ndetse no ku muturanyi we.”

PSD yamaze gutangaza ko izatanga umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017 ariko akazemezwa muri Kongere y’igihugu y’ishyaka iteganyijwe muri Kamena 2017.

Abayoboke ba PSD mu karere ka Gasabo basabwe kurwanya akarengane ako ariko kose, gukora bakivana mu bukene kandi bakaba ku isonga mu kwitabira gahunda za Leta.

Panorama

Hon Bazatoha Adolphe, gusobanurira abanyarwanda demokarasi ishingiye ku mibereho myiza byadufasha kongera abanyamuryango (Photo/Panorama).

Hon Bazatoha Adolphe, gusobanurira abanyarwanda demokarasi ishingiye ku mibereho myiza byadufasha kongera abanyamuryango (Photo/Panorama).

Mujawayezu Christine, Umuyobozi wa PSD mu murenge wa Rusororo, "Iyo twitabira gahunda a Leta nibyo biduha agaciro, iyo uharanira kwigigira nibwo uvuga rikijyana." (Photo/Panorama)

Mujawayezu Christine, Umuyobozi wa PSD mu murenge wa Rusororo, “Iyo twitabira gahunda a Leta nibyo biduha agaciro, iyo uharanira kwigigira nibwo uvuga rikijyana.” (Photo/Panorama)

Muhire Fiston Umuyobozi wa PSD mu murenge wa Kimironko “Abanyamuryango basabwa kuba intangarugero mu kwiteza imbere bahanira kwigira. Ntidushaka abakombozi bahora baburana ngo njye sinagezweho n’iki dushaka abakombozi bagaraza icyo bagezeho. Demokarasi ishingiye ku muturage ni iyo agizemo uruhare.” (Photo/Panorama)

Abarwanashyaka bitabiriye Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo batanga ibitekerezo. (Photo/Panorama)

Abarwanashyaka bitabiriye Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo batanga ibitekerezo. (Photo/Panorama)

Abitabiriye Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo bari mu ngeri zinyuranye. (Photo/Panorama)

Abitabiriye Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo bari mu ngeri zinyuranye. (Photo/Panorama)

1 Comment

1 Comment

  1. Mushakamba Guillaume

    April 1, 2017 at 10:58

    Bjr,turashimira cyane izi ngamba Ishyaka PSD yiyemeje zo gukangurira abayoboke bayo n’abanyarwanda muri rusange gahunda yo kwigira no guharanira demokarasi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities