Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD yatangije urugendo rwo gushaka abakandida mu matora y’umukuru w’igihugu n’Abadepite

Ku cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024, Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) ryatangije igikorwa cyo kurambagiza abakandida bazarihagararira mu matora azahuza ay’Umukuru w’igihugu n’ay’Abadepite yo ku wa 15 Nyakanga 2024.

Iki gikorwa cyajyanye n’amatora y’abayobozi b’iryo shyaka mu turere bazayobora mu myaka itanu iri imbere. Hon. Bazatoha Shyaka Adolphe wari umushyitsi mukuru mu karere ka Gasabo, ni we wayoboye Kongere ya’abarwanashyaka ba PSD muri ako karere.

Iyi kongere yari igamije mbere na mbere amatora yo Komite Nyobozi z’uturere kuko izisanzwe zari zirangije manda. Ikindi cyari ugushaka abakandida depite bazahagaarira ishyaka PSD mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Hon. Bazatoha avuga ko icyari gikenewe ari ukubona komite kandi iyo komite nshya itowe akaba ariyo yemeza ko abakandida batowe n’abarwanashyaka bujuje ibyangombwa basabwa byo kuba bajya mu Nteko ishinga amategeko.

Yagize ati” Icyadushimishije ni uko abarwanashyaka bitabiriye inama kandi wababwira uti ‘nimwitorere abayobozi’, bakabatorana ibyishimo n’ubumenyi ubona ko babazi; bazi n’abantu babafitiye akamaro, bazi ko babatezeho ko bazabakorera mu myaka itanu iri imbere. Icyari kigamijwe ni ukubabwira bakiyamamaza, bagatorwa mu ruhame, barangiza ukabashyira imbere bakabirahirira.”

Akomeza avuga ko abantu batowe ari abantu bajijutse kandi babifitiye ubumenyi, bakorera ishyaka mu bwitange kandi badateganya ko basubiza abarwanashyaka inyuma.

Agira ati” Twifuza ko abarwanashyaka b’ishyaka ryacu baharanira gutera imbere ku giti cyabo, mu miryango yabo kandi turifuza gusanga abaturage mu cyaro batazi gusoma ndetse batagifite n’imyanya yo kujya mu ishuri, tukabigishiriza aho bari ariko tukabavana muri ubwo bumenyi buke aribwo bubyara ubukene”.

Akomeza avuga ko babikora bigisha kenshi abanyamuryango b’ako karere no mu mirenge hirya no hino kandi babohereza no mu mahugurwa abera hirya no hino mu gihugu kugira ngo bajijukirwe koko.

Abarambagijwe bakemezwa na Kongere y’akarere ka Gasabo uko ari barindwi bazashyikirizwa bazazamuka ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bagakomeza kugenda babatoranya, kugeza mu rwego rwa Biro politike bagakuramo 80, batangwa muri Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Kongere z’ishyaka PSD mu rwego rw’uturere ku wa 11 Gashyantare mu karere ka Rubavu, ku wa 17 Gashyantare kongere ziba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Musanze na Gisagara. Ku wa 18 Gasantare 2024 izi kongere zabaye mu karere ka Gasabo, Ngoma, Nyanza, Kamonyi, Muhanga na Gakenke.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities