Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage (PSD) kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017, mu bwisanzure busesuye ryemeje ko Perezida Paul Kagame ari we rizatangaho umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama 2017.
Biro Politiki yateranye mu gitondo cy’uyu munsi mbere ya Kongere idasanzwe ya PSD, yatoye umwanzuro wemeza ko Perezida Kagame ari we ugomba kubabera umukandida. Uyu mwanzuro wagejejwe imbere y’abari bitabiriye Kongere idasanzwe y’iri shyaka, wasomwe na Dr Iyamuremye Augustin, abayoboke ba PSD bawakiranye amashyi y’urufaya n’impundu, bityo wemezwa ntawe uzuyaje, nyuma y’ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bayoboke ba PSD, barataga ibigwi bya Perezida Kagame.
Perezida wa PSD, Dr Vincent Biruta yabwiye abarwanashyaka b’ishyaka ayoboye ko manda y’imyaka irindwi ya Perezida Kagame, PSD yayiboneyemo umugisha mwinshi, kuko iri shyaka rifite Minisitiri w’Intebe. Agira ati “Gutanga Perezida Paul Kagame ho umukandida ni ukwiteganyiriza.”
Umuhango wo kwemeza umukandida wa PSD mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 3-4 Kanama 2017, wajyanye n’isabukuru y’imyaka 25 iri shyaka rimaze rishinzwe.
Panorama.

Abarwanashyaka ba PSD bishimiye icyemezo cya Biro Politiki y’ishyaka ryabo cyo gushyigikira Perezida Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’igihugu (Photo/Panorama)
