Rwanyange Rene Anthere
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), mu nama ya Biro Politiki isanzwe yateraniye i Kigali muri Classic Hotel, bemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazatorwamo azajya mu nteko ishinga Amategeko muri manda 2018-2023.
Ku tariki ya 8 Nyakanga 2018, PSD yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida Depite bagera kuri mirongo inani, urwo rutonde rukazashykirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo rwemezwe burundu.
Urutonde rw’agateganyo rugaragaraho abadepite batatu gusa mu badepite basanzwe bari basanzwe bahagarariye iri shyaka mu nteko ishinga amategeko, abandi bane barimo Nkusi Juvenal bakaba batarugaragayeho.
Ku rutonde rwa PSD, mu icumi ba mbere hagaragaramo abagore batanu. Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta, mu kiganiro na Panorama, yadutangarije ko muri gahunda zabo batirengagiza n’urubyiruko kuko mu icumi bari imbere ihame ari uko hadashobora kuburamo urubyiruko.
Agira ati “Biro Politiki ni yo yemeza urwo rutonde… Twe twimakaza ihame ry’uburinganire, kuko tutajya hanze ya gahunda za guverinoma. Ikindi ni uko urubyiruko na rwo tudashobora kurwirengagiza kimwe n’ibindi byiciro by’abaturage.”
Abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazahagararira PSD biyamamaje bahereye mu turere bakomokamo, hashyirwaho Komisiyo yihariye yo kwemeza abagomba gusigara ku rutonde rugaragaraho abakandida mirongo inani.
Mbere y’uko inama ya Biro Politiki ya PSD yemeza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite, yabanje kuganira kuri manifesito y’ishyaka bazagenderaho mu kwiyamamaza, ariko yo ikazatangazwa nyuma yo guhabwa urutonde ndakuka ruzatangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.
Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Ku wa 2 Nzeri 2018 amatora azakorwa ku Banyarwanda batuye muri Diaspora na ho abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 3 Nzeri 2018. Ku itariki ya kane hakazaba amatora y’abahagariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.
Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite ba PSD
- Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
- Nyirahirwa Veneranda
- Hindura Jean Pierre
- Rutayisire Georgette
- Muhakwa Valens
- Uwera Pélagie
- Minani Epimaque
- Bizimana Minani Déogratias
- Uwubutatu Thérèse
- Iragena Jean Léon
- Rutsobe Michel
- Uhagaze Charles Mathias
- Dukuzumuremyi François
- Uwera Kabanda Françoise
- Twahirwa Juvénal
- Hakizimana John
- Dusabe Denyse
- Girukwayo Pascal
- Nizeyimana Alexis
- Nyiranzabahimana Clémentine
- Hakizimana Vincent
- Mukasekuru Aliane
- Umuhoza Jeanne Claudette
- Bimenyimana Simeon
- Karemera Pierre
- Ishimwe Yvonne
- Nshimiyimana Jean Claude
- Faida Jean Bosco
- Twizerimana Bonaventure
- Nsabimana Nkusi Jean Claude
- Kamuhanda James Kant
- Tabu Illuminée
- Munyantore Anny Chantal
- Nambajimana André
- Mugabo Gilbert
- Nyiragwiza Marie Claire
- Kabanda Claver
- Rwicungura Jean Baptiste
- Turatsinze Jean de Dieu
- Nakure Dusenge Célestin
- Kanyange Espérance
- Mukandayisenga Marie Chantal
- Bugingo Charles
- Twumvirimana Etienne
- Rwemera Damien
- Imfurayabo Alice
- Semana Innocent
- Gahinda Jean
- Gasore Claude
- Umugwaneza Jolie
- Ngenzi Jean Marie Vianney
- Mukeshimana Salima
- Mukamugema Marie Josée
- Mukankwaya Béathe
- Umuhoza Ngarambe Redampta
- Mukamana Vénantie
- Zimurinda Jean Baptiste
- Munyagajuru Epaphrodite
- Minani Jean Claude
- Furaha Naason
- Nzirorera Eric
- Dukuze Claire
- Kwizera Jean Claude
- Turatsinze Aderard
- Bizimana Jean Marie Vianney
- Uwinshuri Joselyne
- Nsengimana Emmanuel
- Bucyanayandi Joseph
- Nireberaho Angélique
- Maniragaba Jean Bosco
- Uzamukunda Angèle
- Ngabonzima Jérémie
- Musabyimana Agnès
- Rutikanga Frederic
- Uwiragiye Claudette
- Mwitende Jean Claude
- Niyigena Samuel
- Mukarukundo Valérie
- Kabera Migabo Victor
- Nizeyimana Claudien

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite ba PSD ruyobowe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wayo akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD avuga ko guhitamo abakandida batirengagije urubyiruko n’ihame ry’uburinganire (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Hon Nkusi Juvenal wayoboye Komisiyo yatunganyije urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite arugeza kuri Biro Politiki ya PSD (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)
