Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

PSD yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida Depite

Urutonde rw'agateganyo rw'abakandida depite ba PSD ruyobowe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wayo akaba n'Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), mu nama ya Biro Politiki isanzwe yateraniye i Kigali muri Classic Hotel, bemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazatorwamo azajya mu nteko ishinga Amategeko muri manda 2018-2023.

Ku tariki ya 8 Nyakanga 2018, PSD yemeje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida Depite bagera kuri mirongo inani, urwo rutonde rukazashykirizwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kugira ngo rwemezwe burundu.

Urutonde rw’agateganyo rugaragaraho abadepite batatu gusa mu badepite basanzwe bari basanzwe bahagarariye iri shyaka mu nteko ishinga amategeko, abandi bane barimo Nkusi Juvenal bakaba batarugaragayeho.

Ku rutonde rwa PSD, mu icumi ba mbere hagaragaramo abagore batanu. Perezida wa PSD Dr Vincent Biruta, mu kiganiro na Panorama, yadutangarije ko muri gahunda zabo batirengagiza n’urubyiruko kuko mu icumi bari imbere ihame ari uko hadashobora kuburamo urubyiruko.

Agira ati “Biro Politiki ni yo yemeza urwo rutonde… Twe twimakaza ihame ry’uburinganire, kuko tutajya hanze ya gahunda za guverinoma. Ikindi ni uko urubyiruko na rwo tudashobora kurwirengagiza kimwe n’ibindi byiciro by’abaturage.”

Abashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite bazahagararira PSD biyamamaje bahereye mu turere bakomokamo, hashyirwaho Komisiyo yihariye yo kwemeza abagomba gusigara ku rutonde rugaragaraho abakandida mirongo inani.

Mbere y’uko inama ya Biro Politiki ya PSD yemeza urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite, yabanje kuganira kuri manifesito y’ishyaka bazagenderaho mu kwiyamamaza, ariko yo ikazatangazwa nyuma yo guhabwa urutonde ndakuka ruzatangazwa na Komisiyo y’Igihugu y’amatora.

Biteganyijwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora izatangira kwakira kandidatire ku wa 12- 25 Nyakanga; kwiyamamaza bigatangira ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2017. Ku wa 2 Nzeri 2018 amatora azakorwa ku Banyarwanda batuye muri Diaspora na ho abari imbere mu gihugu bazatora ku wa 3 Nzeri 2018. Ku itariki ya kane hakazaba amatora y’abahagariye abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite ba PSD

  1. Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
  2. Nyirahirwa Veneranda
  3. Hindura Jean Pierre
  4. Rutayisire Georgette
  5. Muhakwa Valens
  6. Uwera Pélagie
  7. Minani Epimaque
  8. Bizimana Minani Déogratias
  9. Uwubutatu Thérèse
  10. Iragena Jean Léon
  11. Rutsobe Michel
  12. Uhagaze Charles Mathias
  13. Dukuzumuremyi François
  14. Uwera Kabanda Françoise
  15. Twahirwa Juvénal
  16. Hakizimana John
  17. Dusabe Denyse
  18. Girukwayo Pascal
  19. Nizeyimana Alexis
  20. Nyiranzabahimana Clémentine
  21. Hakizimana Vincent
  22. Mukasekuru Aliane
  23. Umuhoza Jeanne Claudette
  24. Bimenyimana Simeon
  25. Karemera Pierre
  26. Ishimwe Yvonne
  27. Nshimiyimana Jean Claude
  28. Faida Jean Bosco
  29. Twizerimana Bonaventure
  30. Nsabimana Nkusi Jean Claude
  31. Kamuhanda James Kant
  32. Tabu Illuminée
  33. Munyantore Anny Chantal
  34. Nambajimana André
  35. Mugabo Gilbert
  36. Nyiragwiza Marie Claire
  37. Kabanda Claver
  38. Rwicungura Jean Baptiste
  39. Turatsinze Jean de Dieu
  40. Nakure Dusenge Célestin
  41. Kanyange Espérance
  42. Mukandayisenga Marie Chantal
  43. Bugingo Charles
  44. Twumvirimana Etienne
  45. Rwemera Damien
  46. Imfurayabo Alice
  47. Semana Innocent
  48. Gahinda Jean
  49. Gasore Claude
  50. Umugwaneza Jolie
  51. Ngenzi Jean Marie Vianney
  52. Mukeshimana Salima
  53. Mukamugema Marie Josée
  54. Mukankwaya Béathe
  55. Umuhoza Ngarambe Redampta
  56. Mukamana Vénantie
  57. Zimurinda Jean Baptiste
  58. Munyagajuru Epaphrodite
  59. Minani Jean Claude
  60. Furaha Naason
  61. Nzirorera Eric
  62. Dukuze Claire
  63. Kwizera Jean Claude
  64. Turatsinze Aderard
  65. Bizimana Jean Marie Vianney
  66. Uwinshuri Joselyne
  67. Nsengimana Emmanuel
  68. Bucyanayandi Joseph
  69. Nireberaho Angélique
  70. Maniragaba Jean Bosco
  71. Uzamukunda Angèle
  72. Ngabonzima Jérémie
  73. Musabyimana Agnès
  74. Rutikanga Frederic
  75. Uwiragiye Claudette
  76. Mwitende Jean Claude
  77. Niyigena Samuel
  78. Mukarukundo Valérie
  79. Kabera Migabo Victor
  80. Nizeyimana Claudien

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite ba PSD ruyobowe na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wayo akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (Ifoto/Panorama)

Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD avuga ko guhitamo abakandida batirengagije urubyiruko n’ihame ry’uburinganire (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Hon Nkusi Juvenal wayoboye Komisiyo yatunganyije urutonde rw’agateganyo rw’abakandida depite arugeza kuri Biro Politiki ya PSD (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye inama isanzwe ya Biro Politiki bakurikirana itangazwa rya lisiti y’agateganyo y’abakandida depite (Ifoto/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities