Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage _PSD, rivuga ko igihe kigeze ko amafaranga y’igihe cy’izabuku (Pansiyo) yahuzwa n’aho ibihe bigeze ndetse n’agaciro k’ifaranga ku isoko, kugira ngo uyahabwa agire icyo yamufasha mu bijyanye n’imibereho.
Ikindi PSD yifuza ni uko n’abandi bantu bose bageze mu zabukuru batabashije gukora bajya bitabwaho by’umwihariko, [n’ubwo hari ibikorwa] hatagendewe ku bafite imishahara gusa.
Ibi babigarutseho ku ya 30 Kamena 2024, mu kwamamaza Umukandida Paul Kagame, watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, PSD n’indi mitwe ya politiki umunani ikamushyigikira. Uku kwamamaza Paul Kagame bijyana no kwamamaza Abakandida depite ba PSD. Igikorwa cyabereye mu karere ka Ruhango, mu Ntara y’Amajyepfo, aho iri shyaka ryagaragaje ko rishyigikiye ko abantu bose bageze mu zabukuru bajya bitabwaho by’umwihariko.
Iri shyaka rivuga ko ibi biramutse bikozwe byazamura ubukungu n’imibereho y’abari mu cyiciro cy’abageze muzabukuru, kuko babasha gukomeza kubaho neza ndetse bakabasha no kurushaho kwita ku buzima bwabo kandi ko ntacyo byahungabanya ku bukungu bw’igihugu.
Dr. Dushimimana Abel avuga ko hongerewe amafaranga ya Pansiyo iramutse ivuguruwe yafasha abageze muzabukuru gusaza neza. Agira ati “Kugeza ubu Pansiyo ntacyo yakorwagaho, kuko niba umuntu ashobora kumara imyaka icumi, makumyabiri afata amafaranga uko yakabaye agitangira, kandi hagati ahongaho ubuzima bwaragiye buhenda. Ntacyo ayo mafaranga amufasha! Rero turifuza ko hajyaho Politike y’uko ayo mafaranga yagerageza akajyana n’uko ubuzima bwifashe hano hanze…”
Akomeza avuga ko ari ibintu bazageza ku yandi mashyaka bakorana ku buryo byajya muri guverinoma ndetse no mu Nteko Inshinga Amategeko bakabifataho icyemezo. Ati “Twebwe rero icyo tugomba gukora n’ubuvugizi ku byerekeye icyo kibazo cyo guhuza Pansiyo n’ibihe turimo ubungubu. Turabizi ko n’imishahara itagenda ihinduka buri munsi ariko nibura nko mu myaka itanu bajya bahindura kuko na none tureba ku bukungu bw’igihugu byafasha. Icyo ni igitekerezo twagize muri PSD kandi tugomba guharanira.”
De Bonheur Jeanne d’Arc ni Umunyamabanga w’ishyaka PSD mu Mujyi wa Kigali, akaba no ku rutonde rw’abakandida depite ba PSD. Avuga ko ku bijyanye na Pansiyo abona hakirimo icyuho, kubera ko n’ubwo abageze mu zabukuru babashije kwiteganyiriza igihe bari abakozi ariko ntacyo abamarira kuko adahujwe n’igihe ugereranyije n’agaciro k’ifaranga kari ku isoko. Ni kimwe mu bitekerezo PSD ishyize imbere cyane kandi yiteguye no gushyiramo imbaraga.”
Akomeza avuga ko impamvu bavuga by’umwihariko ari uko hari abari abakozi babasha kwiteganyiriza abongabo n’ubundi ku bijyanye n’ubuvuzi bivuriza kuri RSSB, ariko abatarigeze bakora imirimo runaka itandukanye ngo babashe kwiteganyiriza na bo bifuza ko babasha kwitabwaho bakavuzwa bakamenywa ku buryo bwihariye, hakurikijwe n’imibereho babayemo.
Iri shyaka rivuga ko nta mpungenge zihari z’uko ibyo bizashyirwa mu bikorwa kubera ko mu myaka 30 y’urugendo rwo kubakwa igihugu, harimo n’ubuvuzi kandi bizeye ko bizakunda kandi bikagenda neza.
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, PSD, rifite abakandida depite 53 riri kwamamaza ku myanya y’abadepite mu matora ateganyijwe kuwa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda babarizwa mu mahanga no ku wa 15 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.
Munezero Jeanne d’Arc