Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Radio RTLM yigishije urwango n’ubugizi bwa nabi _Ubuhamya

François Xavier Nsanzuwera, umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wanabaye umushinjacyaha wa Repubulika mu Rwanda mbere ya 1994 ndetse akanakorera urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzania, yabwiye urukiko ko Radio ya RTLM yigishije urwango n’ubugizi bwa nabi mu banyarwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabivuze ubwo yatangaga ubuhamya mu rubanza rwa Felisiyani Kabuga rukomeje i La Haye mu Buholandi.

Yabwiye urukiko ko Radio ya RTLM yashinzwe na Felisiyani Kabuga yarangwaga n’imvugo z’urwango n’amacakubiri, kandi ikibasira by’umwihariko Abatutsi yagaragazaga nk’abanzi b’igihugu.

Umutangabuhamya yavuze ko mu kwezi kwa Kabiri 1994 yagiye mu nama uwari Minisitiri w’itangazamakuru, Faustin Rucogoza yatumiyemo abayoboraga RTLM bari bayobowe na Felisiyani Kabuga na Ferdinand Nahimana wari umuyobozi w’iyo radio. 

Muri iyo nama, Minisitiri Rucogoza ngo yagaragaje impungenge yaterwaga n’imikorere mibi ya RTLM. Yavuze ko RTLM yateraga urujijo mu banyarwanda ikanakwirakwiza urwango hagati y’amoko mu Rwanda.

Minisitiri Rucogoza ngo yasabye ko RTLM yareka kumvisha abantu ko ibibazo u Rwanda byaterwaga n’Abatutsi kuko bitari ukuri.

Muri iyo nama kandi Minisitiri Faustin Rucogoza ngo yasabye ko abanyamakuru ba RTLM bareka gukomeza guharabika Abatutsi n’abandi bantu bari mu mashyaka ataravugaga rumwe n’ubutegetsi bw’icyo gihe bagamije kubagaragaza nk’abanzi b’igihugu.

Francois Xavier Nsanzuwera yavuze ukuntu ibiganiro bya RTLM byahamagariraga Abahutu gufata umututsi wese nk’umwanzi ugamije kubagirira nabi. 

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze no ku ngorane yagiye agira ku giti cye mu kazi yakoraga biturutse kuri RTLM. 

Yasobanuye ko umuyobozi wa RTLM ari we Ferdinand Nahimana yamwibasiye akamwihanangiriza ko atagomba kwitwaza akazi akora ngo abe yakurikirana abanyamakuru bakoreraga RTLM. 

Yavuze ko na we ubwe nk’umushinjacyaha wa Repubulika yatotejwe nyuma y’uko abisabwe n’uwari umushinjacyaha mukuru Nkubito Alphonse Marie, yatumije abanyamakuru ba RTLM Habimana Kantano na Hitimana Noheli bakoreraga RTLM kugira ngo bisobanure ku mvugo bakoreshaga.

Kuva urubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, na n’ubu Felisiyani Kabuga yanze kugaragara mu rukiko. 

Urubanza ruzasubukurwa kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities