Panorama
Ikipe ya Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika (CAF Confederation Cup), mu mukino ubanza wa 1/16 wabereye kuri Stade Amahoro i Remera, yanganyije na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo, ubusa ku busa.
Umukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Werurwe 2018, Rayon Sports yatangiye umukino ubona isa nk’aho ifite igihunga kubera amateka ya Mamelodi Sundowns, ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.
N’ubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego, abafana ba Rayon Sports bumvaga hari impinduka zikomeye ziza kugaragazwa na Mamelodi Sundowns, ariko si ko byagenze, kuko impinduka umutoza wa Rayon Sports yakoze agakuramo Diara utibonye mu mukino, byatumye yongera ubukana mu gusatira byahaye akazi katoroshye umuzamu wa Mamelodi Sundowns.
Kugira ngo Rayon Sports ishobore gukomeza irasabwa kunganya cyangwa gutsinda Mamelodi Sundowns mu mukino wo kwishyura uzabera muri Afurika y’Epfo.
