Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

RD Congo: Abashinwa batawe muri yombi bafite zahabu n’ibihumbi 800 by’amadolari ya Amerika

Abayobozi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko Abashinwa batatu batawe muri yombi bafite ibipande 12 bya Zahabu n’amadolari y’Amerika 800,000 ‘cash’ mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ayo madolari angana na miliyari imwe uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo, Jean Jacques Purusi, yatangaje ko iyo zahabu n’ayo madolari byari bihishe munsi y’intebe z’imodoka bari barimo kugendamo.

Avuga ko igikorwa cyo guta muri yombi abo bagabo cyari cyagizwe ibanga nyuma y’uko mu gihe cya vuba aha gishize irindi tsinda ry’Abashinwa rishinjwe kugira ikirombe cya zahabu mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri ako gace.

Uburasirazuba bwa DR Congo bukize cyane kuri zahabu, diyama n’amabuye y’agaciro akoreshwa mu gukora za batiri za telefone zigendanwa n’iz’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.

Ubu bukire ku mabuye y’agaciro bukomeje gusahurwa n’amatsinda y’abanyamahanga kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse iyo ni imwe mu mpamvu z’ingenzi zituma aka karere kamaze imyaka 30 kugarijwe n’umutekano mucye.

Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b’iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y’agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities