Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB rwagiranye ibiganiro n’Ikipe yo mu kiciro cya Mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza, Arsenal kugira ngo impande zombi zirebere hamwe uko hasubukurwa gahunda ya ‘Visit Rwanda’.
Ibi biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi na bamwe mu bakinnyi n’abandi bakozi ba Arsenal bazwi.
Abo ni gafotozi wa Arsenal witwa David Yarrow, Tony Adams wigeze kuyibamo icyamamare ari myugariro akaba na kapiteni wayo igihe kirekire hamwe n’Umuyobozi muri Pariki y’Ibirunga ushinzwe kuyobora abayisura, Prosper Uwingeli.
Mu ijambo rye Madamu Akamanzi yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bwa Arsenal n’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda yatanze umusaruro.
Atanga urugero rw’uko ubwo amasezerano yari amaze gushyirwaho umukono, agatangazwa yanditsweho inkuru 1000 mu binyamakuru bikomeye ku Isi, haba mu Rwanda n’ahandi.
Taarifa.rw dukesha iyi nkuru itangaza ko ikindi ari uko byatumye abantu bemenya u Rwanda, abenshi bakaba bararumenye nyuma yo kubona izina ryarwo ku myambaro y’abakinnyi ba Arsenal igihe cyose babaga bagiye mu kibuga.
Ati: “Abanyarwanda bungukiye muri ubu bufatanye, igihugu cyabo cyarushijeho kumenyekana kandi byerekanye ko ubufatanye bwacu bwarushijeho kuzamura umusaruro.”
Yakomoje ku ruzinduko umukinnyi wa Arsenal witwa David Luiz yakoreye mu Rwanda, icyo gihe rukaba rwaranditsweho inkuru 100 ku Isi hose.
Avuga ko kuba abantu baramenye u Rwanda kurusha uko bari basanzwe baruzi bitaciriye aho kuko hari abaje kurusura.
Gusura u Rwanda bikaba byararwinjirije amafaranga, kandi ayo mafaranga akoreshwa mu kuzamura imibereho myiza y’abarutuye.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi mu Ikipe ya Arsenal Peter Silverstone avuga ko abakorera Arsenal nabo bishimiye kugirana ubufatanye n’u Rwanda muri iriya gahunda ya ‘Visit Rwanda’ kandi ngo ikigaragaza, bwari ubufatanye bufite uburemere.
Kuri we izina Arsenal naryo ryarahazamukiye kuko uwo ari we wese wavagayo yo akaza mu Rwanda yandikwagaho inkuru nyinshi bigatuma irushaho kuvugwa cyane mu itangazamakuru.
NKUBIRI ROBERT