Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

REG iravugurura uburyo bwo kugura amashanyarazi

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro

Nyuma y’imyaka 31, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe inguru –REG, cyatangiye kuvugurura sisitemu ya mubazi (Cash Power), hagamijwe kuzijyanisha n’igihe.

Uburyo bwo kuvugurura imikoreshereze ya mubazi REG itangaza ko ari gahunda y’Isi yose yo kujyanisha n’igihe mubazi zisanzwe zikoreshwa. Mubazi zikoreshwa ubu zatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 1993 gahunda yo kuzijyanisha n’igihe ikazasozwa ku wa 24/11/2024. Umufatabuguzi uzaba atarajyanisha mubazi n’igihe ntazongera kugura umuriro w’amashanyarazi.

REG itangaza ko kujyanisha n’igihe mubazi bikorwa n’uyikoresha kuko iyo mubazi ye yamaze kuvugurwa, iyo aguze umuriro haza imibare iri mu byiciro bitatu icyarimwe (Tokeni eshatu). Izo tokeni zose zigomba kwinjizwa muri mubazi neza imwe imwe uhereye ku ya mbere, ukazikurikiranya uko zaje. Uhera kuri tokeni ya mbere ugashyiramo imibare ukemeza, iya kabiri ni uko n’iya gatatu nay o ni uko.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 11 Werurwe 2024, yatangaje ko iyo sisitime ije nyuma y’imyaka ikabakaba 30 yashyizweho ku Isi hose, aho ibigo bicuruza umuriro w’amashanyarazi bizajya biyifashisha mu rwego rwo kujyana n’ikoranabuhanga rigezweho.

 Zingiro akomeza avuga ko iryo koranabuhanga nta mpinduka zidasazwe rizateza nko kuba ryazatuma bazamura ikiguzi cy’amashanyarazi ku baturarwanda, ko kizaguma ari igisazwe. Ku bijyanye no ku bafatabuguzi bagura umuriro w’igihe kirekire ndetse n’abawugura bakawubika hari ibyo basabwa.

Zingiro agira ati “Hari nk’uwaba yaraguze umuriro mbere ntawushyire muri mubazi (cash power) ye mbere, bisobanuye ko nyuma itariki ya 24-11-2024 uwo muriro uzaba imfabusa kuko ivugururwa rishya rizaba ryararagiye. Abagura umuriro w’igihe kirekire na bo basabwa kwinjira mu buryo bushya itariki itararangira.”

Kugeza ubu u Rwanda rugeze ku kigero cya 74.4% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, aho 40% byayo akomoka ku mishinga ya leta, angana na 60% akava mu mishinga ishyirwa mu bikorwa n’abikorera.

Ubu u Rwanda rugeze ku rugero rwo gukora amashanyarazi angana na Megawati 353 avuye kuri Megawati 276 yatunganywaga mu mwaka wa 2023.

Muri gahunda y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere, NST1 u Rwanda rwihaye intego y’uko mu 2024 ingo z’Abanyarwanda zose zizagerwago n’amashanyarazi, intego yagombaga gutwara miliyari imwe na miliyoni 200$.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Armand Zingiro yavuze ko ku bufatanye bwa leta n’abandi bafatanyabikorwa hamaze kuboneka miliyari 600Frw, kugira ngo ingo zikomeze guhabwa amashanyarazi.

Yavuze ko REG iri gukomeza gukora uko ishoboye cyane kugira ngo iyo ntego igerweho bigizwemo uruhare n’imishinga mishya iri kuzura irimo uwa SHEMA Power wo gucukura gas methane yo mu Kiyaga cya Kivu aho ubu uri gutanga megawati 37 ariko bikazarangira utanze megawati 50.

Kugeza ubu mu ngo zigera kuri miliyoni 2.5 u Rwanda rufite, izigera kuri miliyoni 1.8 kuri ubu zifite amashanyarazi aho 54% zifatiye ku muyoboro mugari 20% bagafatira ku yindi miyoboro, ingo zirimo izigera ku bihumbi 230 zawubonye mu mwaka washize.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities