Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

REG yahagaritse gukoresha Moteri za Mazutu zayunganiraga mu gukwirakwiza amashanyarazi

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashyanyarazi kivuga ko imashini zikoresha mazutu mu gutanga umuriro w’amasharazi zahagaritswe kuko hamaze kuboneka umuriro uhagije usimbura uw’izi mashini.

Icyokora ngo izi mashini zishobora kwitabazwa igihe hari uruganda rw’amashanyarazi rugize ikibazo.Mu Rwanda hakoreshwa megawat 202 ku munsi mu gihe umuriro uhari ungana na megwat 375.Izi mashini zatangiye kuzanwa mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2004 zije kuziba icyuho cy’umuriro wari ukiri muke mu gihugu.

Nk’uko RBA dukesha aya makuru ibitangaza, ni imashini zitanga umuriro ungana na megawate 57.2, aho imashini za leta zifite uruhare rwa megawate 27.2 mu gihe iz’abikorera zitanga megawate 30.Muri rusange mu mwaka wa 2010 umuriro igihugu cyari gifite wari megawate 96, bisobanuye ko usigaye waturukaga ku ngomero z’amashanyarazi.

Mu myaka yashize, ibikorwa by’abaturage bitandukanye byibasiye ikibaya cya Rugezi gihereye mu Ntara y’Amajyaruguru byatumye amazi yacyo agabanuka, bityo n’ingomero z’amashanyarazi zibura amazi ahagije maze umuriro uba muke mu gihugu, ari nayo mpamvu hitabajwe imashini zitanga amashanyarazi ariko zikoresheje mazutu.

Kuva mu kwezi kwa 6 uyu mwaka izi mashini zose zaba iz’abikorera n’iza leta zarahagaritswe kuko icyuho zari zaje kuziba cyavuyeho nk’uko bisobanurwa na Twajamahoro Jean Providence ushinzwe imikoreshereze y’ingomero muri Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu z’amashanyarazi (EUCL).

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022 yerekana ko ikiguzi cy’umuriro wa Mazutu kiri hejuru kuko hatangwa amafranga 375 kuri kilowati imwe, mu gihe umuriro ukomoka ku mazi wo utangwaho amafranga 136.9 Frw.

Buri mwaka nibura ikiguzi cy’umuriro ukomoka kuri izi mashini wari ku mpuzandengo ya miliyari 38Frw, mu gihe haramutse hakoreshejwe uturuka ku ngomero zifatiye ku mazi hatangwa miliyari 14Frw naho mu gukoresha amashanyarazi akomoka kuri gaze methane hakoreshwa miliyari 17.9Frw.

Abasesengura iby’ubukungu basanga imbaraga zikwiye gushyirwa mu gukoresha umuriro uturuka ku mazi no kuri gaze methane kugirango hirindwe ibihombo.

Kugeza ubu u Rwanda rufite umuriro ungana na megawati 375 aho buri munsi nibura hakoreshwa megawati 202, cyokora abakenera umuriro bashya biyongeraho 10% buri mwaka, ibisaba kongera umuriro kugirango intego ya megawa 560 muri 2024 igerweho.

Ingomero z’amashanyarazi zitanga megawati 148 zinganga na 34% mu muriro w’amashanyarazi wose, uturuka kuri gaze methane ni megawati 79 zihariye 18.5%, uva kuri nyiramugengeri ni megawati 85 bingana na 20%, umuriro uhuriweho n’ibindi bihugu ni megawati 46 ni ukuvuga 10.7% naho imirasire y’izuba itanga umuriro wa megawati 12 ni ukuvuga 2.8%.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities