Connect with us

Hi, what are you looking for?

Iterambere

REG yorohereje Abaturage badafite amashanyarazi guteka bakoresheje ikoranabuhanga riva ku mirasire y’izuba

Panorama

REG itangaza ko hari ubushakashatsi bwakozwe bumaze kugaragaza ko abaturage bashobora guteka bakoresheje amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG iratangaza ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hari uburyo bushya bwamaze kugaragaza ko abaturage batuye ahantu hatagera amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari bashobora guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu guteka. Ni ubushakashatsi kandi bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa mu Rwanda.

Ubu bushakashatsi bumaze umwaka urengaho ukwezi kumwe bukorwa na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza Coventry University, bumaze kugaragaza ko bidasubirwaho hari ikoranabuhanga ryanatangiye gukoreshwa n’abaturage mu Rwanda, bikagaragaza ko abaturage bagorwaga no kubona ubicanwa kuri ubu bagiye kubona uburyo bw’ikoranabuhanga bazakoresha mu guteka bakoresheje ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba bari mu miryango 20 yakoreweho iryo gerageza rya mbere, bose baremeza ko akanyamuneza ari kose kuko bameze igihe cy’amezi nibura ane bakoresha iryo koranabuhanga rishya kandi rigezweho mu gucana amashanyarazi no gutekaho amafunguro atandukanye mu ngo zabo. Ni ibintu bemeza ko kuri ubu bimaze guhindura ubuzima bwabo mu buryo bugaragara.

Barihafi Augustin, w’imyaka 45 y’amavuko wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rubimba, Umurenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza, avuga ko ugereranyije n’uko batekaga mbere n’ubu uko bimeze, mbere byari bigoye cyane kubona ibicanwa ariko ubu iri koranabuhanga ryazanye itandukaniro ririni cyane.

Agira ati ‘’Mbere duteka twatekeshaga inkwi nabwo kuwagize amahirwe yo kuzibona, hari ibikenkeri, hari insibo zo twagendaga dutoragura mu mirima ukumva ko byari ibintu bigoye birumvikana ugerereranije n’agace duherereyemo, ariko nyuma y’uko ubwo buryo bundi buza nibwo byaje koroha.’’

Akomeza avuga kandi ko kutagira ibicanwa byabangamiraga amirimo y’ababyeyi no kwitabira ishuri ku bana bitewe no guta umwanya munininbajya gushaka ibicanwa ariko ubu byarakemutse.

Agira ati ‘’Urategura imirimo yawe ukabara mu minota mike cyane amafunguro akaba arahiye abana bakajya ku ishuri n’ababyeyi bakajya mu mirimo.Turashimira umuntu wese wagize uruhare muri iyi gahunda tuvugango yarakoze cyane.’’

Nyirakimonyo Costasie, utuye mu mu mudugudu wa Bara, ka Ruhimba, umurenge wa Kabare ho mu karere ka Kayonza avuko iri koranabuhanga ryahinduye ubuzima n’imibereho ye muri rusange. Anavugako byakuyeho uburwayi bwaterwaga n’imyotsi.

Agira ati: ‘’Guteka nteka neza, mfite amashyiga ateka ibishyimbo, nkagira ateka imboga, umureti ashyushya amazi mbese buri kantu kose, ubu ndicaye ndatengamaye sinkicwa n’imyotsi, ndi umudamu ugaragara ndafura nkacya nkajya mu bandi sinkirirwa nikoreye inkwi ku musozi.Ubu sinkijya kwa muganga ngo ngiye kwivuza amaso.’’

Ni ubushakashatsi bwiswe ‘’Solar Energy Transition’’ bugamije gukemura ikibazo cy’ibicanwa abaturage bahura nacyo mu Rwanda bakava kugutekesha inkwi bagatekesha ingufu z’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Kibukayire Esperance utuye mu mudugudu wa Rugarama akagari ka Kinzovu umurenge wa Kabarondo ho mu karere ka Kayonza, yemeza ko ubu bushakasha byazanye impinduka zigaragara mu guteka no gukemura ikibazo cy’ibicanwa iri koranubanga rikaba rihutisha guteka.

Yagize ati ‘’Ibyiza byayo ni uko icya mbere ritugirira vuba, icya kabiri ngewe nabonye n’ibyo kurya byatetswe n’iri koranabuhanga biba biryoshye kurusha byabindi biri ku ziko nta mwotsi ubamo, uregera igihe bishobora kuba bihiye cyane nko kubishyimbo ho, biteka neza cyane. Bifata umwanya mutoya kandi ugakora ibintu byinshi.‘’

Kibukayire yemeza ko iri koranabuhanga ryanabazaniye ubusirimu budasanzwe.

Agira ati ‘’Twabaye abasirimu kuburyo nkubu mbana n’undi muntu umwe ariko nkumenyesheje ko nshobora kuza nka saa munani z’ijoro mvuye mu rugendo rwa kure, ntabwo bimbuza guteka, ndaza ngacomeka icyuma cyange nkajya mu tundi turimo, iminota myinshi iba ari 15 biba birangije gushya.”

Umuyobozi ushinzwe Iterambere mu ishami rishinzwe ubushakashatsi muri REG, Habyarimana Cyprien, akaba yari ahagarariye itsinda ryakoze ubu ku ruhande rwa REG, avuga ko bwatangiye mu kwezi Kanama 2023 bukaba buri kugana ku musozo butanga icyizere ko bishoboka gukoresha ayo mashanyarazi ku kigero cya 100%.

Agira ati ‘’Umusaruro ni mwinshi kuko ibicanwa birahenda kandi ahantu hakorewe ubushakashatsi nubwo haboneka izuba ariko ni nahantu hafite ikibazo cy’ibicanwa ariko ibi bikaba byarakuye abantu mu bwigunge. Ubushakashatsi buri kugana ku musozo kandi iyari kigenderewe cyagezweho. Twashakaga kureba niba ibi bintu bishoboka, birashoboka ko abantu bava kugutekesha inkwi cg se bagabanya ibicanwa bagatekesha amashanyarazi ava ku mirasire y’izuba?Twabonye ko bishoboka. Ubushakashatsi bwatanze icyizere kandi 100%;  ni ibintu bishoboka’’.

Nyuma y’ubu bushakashatsi hazakurikiraho iki?

REG ivuga ko mu gihe uyu mushinga uzaba ukomeje Banyarwanda basabwa kwitabira gukoresha ubu buryo kuko leta ku bufatanye n’izindi nzego iba yakoze ibishoboka mu guhindura imibereho y’abanyarwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri REG, Janvier Kabananiye, agaragaza ko ibyavuye mu bushakashatsi byibanze bigaragaza ko iryo koranabuhanga rikora neza mu gufasha abaturagege guteka kurusha gukoresha inkwi nkuko byari bisanzwe.

Avuga ko kandi nubwo ibyo bikoresho bihenze ku buryo buri muturage wese atapfa kubyigondera, ikigiye gukurikiraho nyuma y’ubu bushakashatsi ari ugushaka abaterankunga n’abafatanyabikorwa bafasha mu gutanga nkunganire yakorohereza buri muturage wese kuba yakwigurira ibyo bikoresho bitari munsi y’amadolari ya Amerika 2500, ni ukuvuga ko ugereranyije ari hafi Miliyoni 3,419,000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubushakashatsi bwose hamwe bwatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 600 [600,000,000 Rwf]. Mu gukora ubwo bushakashatsi n’ibikoresho byakoreshejwe byatanzwe n’ikigo Mesh Power cyatanze ibikoresho byifashishwa mu kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Gusa ariko REG ku bufatanye na Leta y’u Rwanda yatanze amafaranga arenga gato Miliyoni 145, ku bufatanye n’ikigo cy’Ubwongereza.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Malliavin Nzamurambaho Uruhererekane rurambye rwa FIA (Fédération Internationale de l’Automobile) mu dushya tw’ubudahangarwa, rwatangijwe bwa mbere i Tokyo muri Werurwe 2024, rukaba rwarateguwe na...

Imikino

Rukundo Eroge Isiganwa ryo gutwara imodoka rizwi nka Formula One ryatangiye mu 1946 mu Bwongereza mu gace ka Silverstone Circuit, ritangizwa na Marquis Antonio...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities