Rev Kabayiza Louis Pasteur yatorewe kuba Musenyeri Mushya w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, EAR, muri Diyosezi ya Shyogwe, asimbuye Dr Jered Kalimba.
Inama y’Abepiskopi yateranye ku wa Kane, tariki 19 Ukuboza 2024, ni yo yatoye Rev Kabayiza kuba Umwepiskopi wa Gatatu wa EAR, Diyosezi ya Shyogwe.
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umwepiskopi Mukuru w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Rev Dr Laurent Mbanda, ryanagaragaje ko Rev Kabayiza azarobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepiskopi ku wa 23 Werurwe 2025.

Panorama
