Ubuyobozi bw’Urwego rw ‘Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko bataye muri yombi abayobozi batatu bakorera mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Kirehe, bakurikiranweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abayobozi batawe muri yombi nk’uko Ikinyamakuru Panorama cyabitangarijwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ni Mbyayingabo Athanase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi, Nsabimana Cyprien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kirehe na Rutikanga Joseph, Umuyobozi mukuru ushinzwe imirimo rusange ((Corporate Services Division Manager) mu karere ka Nyamasheke.
Dr. Murangira atangaza ko aba bayobozi batawe muri yombi ku wa 19 Ukuboza 2024. Agira ati “Bakurikiranweho gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Kicukiro, Remera na Ruharambuga, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa kugira ngo zoherezwe mu Bushinjacyaha.”
Akomeza agira ati “Aba bafashwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y’amasoko mu turere dutandukanye kandi rirakomeje.”
RIB iributsa abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya nayo ni icyaha, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragaraho ibikorwa nk’ibyo.
Gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’icyaha gihanwa n’ingingo ya 188 y’Itegeko N°62/2018 ryo ku wa 25/08/2018 rigenga amasoko ya Leta. Iyo icyo cyaha uwagikoze kimuhamye ahanishwa Igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni ebyiri (2,000,000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5,000,000Frw).
RIB irasaba abantu bafite gutanga amasoko mu nshingano zabo kujya bakurikiza amategeko, kuko kunyuranya na yo ari ibyaha bihanwa n’amategeko, kandi ko itazadohoka gukurikirana uwo ariwe wese uzagaragarwaho ibikorwa nk’ibyo.
Panorama
