Abakora ubuhinzi bw’umwimerere, bita Organic Agriculture mu rurimi rw’icyongereza, bishimira ko ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge –RSB, cyatangiye gutanga ibyemezo n’ibirango by’ubuziranenge ku bicuruzwa byahinzwe muri ubu buryo.
Ernest Nshimiyimana wo muri Koperative “Dukundekawa Musasa” ikorera mu karere ka Gakenke mu Majyaruguru, mu gutangira avuga ubuhinzi bw’umwimerere icyo ari cyo.
Agira ati “Ubuhinzi bw’umwimerer ni ubuhinzi burengera ibidukikije, bukarengera abantu kandi bukarengera n’isi dutuye; rero ni ubuhinzi bubyara amafaranga kandi bubungabunga ubutaka duhingaho.”
Agaruka ku birebana no kubona ibirango by’ubuziranenge, avuga ko we muri Koperative yabo bashora hafi miliyoni 30 mu gushaka ibirango by’ubuziranenge, ariko niba RSB igiye kujya ibitanga byaba ari ikintu cyiza ku bahinzi bo mu Rwanda.
Ati “Abagenzuzi bajya baturuka muri Madagascar byari bigoranye kuko iyo baje ni wowe ubishyurira amatike y’indege, gushaka usemura, urumva ko ibyo bijyana n’igishoro ariko RSB ni abanyarwanda; rero bababye bafite abagenzuzi bakagenzura abanyarwanda twaba dufite n’abo tugisha inama. Urumva ko byaba ari ku neza y’u Rwanda n’abanyarwanda.”
Joseph Iradukunda wo muri Koperative Tuzamurane itunganya inanasi, agira ati “Iyo bazaga mu gihe cyo gutanga ibyo birango usanga dukenera abakozi nk’umugenzuzi, umusemuzi, ibyo rero biraduhenda ariko RSB itangiye kubikora byadufasha kugabanya icyo kiguzi. Twe rero tubona twaba dushubijwe RSB itangiye kuduha ibi birango.”
Madamu Lise Chantal Dusabe, uyobora Umuryango Nyarwanda uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere (ROAM) avuga ko hari abumva nabi ubuhinzi bw’umwimerere, bakabufata nka Gakondo kandi bukomatanya ibintu byinshi bigamije kongera umusaruro.
Ati “Ubuhinzi bw’umwimerere bwubakira ku bumenyi Gakondo, hakiyongeraho Siyansi ndetse no guhanga udushya mu buhinzi bw’umwimerere. Dushobora kubona inyongeramusaruro n’imbuto hakoreshejewe ubu buhinzi ndetse twemera ko ari bwo buryo twashobora gukoresha kugira ngo tube dufite icyo turya. Ubu ni cyo tuzagaburira abazadukomokaho.”
Uyu muyobozi avuga ko nka ROAM barimo gukora ubuvugizi ngo haboneke ubutaka bwo gukoreraho ubu buhinzi ndetse bagakora ibishoboka ngo ubu buhinzi bumenyekane.
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB, avuga ko impamvu nta gutanga ibi birango byari bihari, ari uko gutanga ibi birango bisaba ubumenyi bwinshi.
Ati “Twari tucyubaka ibijyanye no gutanga ibi birango kuko bsaba ubumenyi n’ubushobozi bwo gupima muri Laboratwali. Uyu munsi turazifite, ni yo mpamvu ubu twamaze gushyiraho uburyo bwo gutanga ibi birango by’ubuziranenge.”
Zimwe mu mbogamizi ubu buhinzi buhura na zo harimo no kuba abahinzi batarabumenya kuko imibare iheruka ya 2020 igaragaza mu Rwanda ubu buhinzi bufata 0.1% gusa, by’ubutaka bwose buhingwaho.
Ku Isi Australia iza ku isonga, na ho mu karere Tanzania na Uganda bakabanziriza abandi mu gukora ubuhinzi bw’umwimerere.





Raoul Nshungu
