Abafite amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante hirya no hino mu gihugu, baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cyo kutishyurirwa igihe n’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB amafaranga.
Ibi ngo bituma bamwe bafunga imiryango abaturage bakabura aho kwivuriza hafi.
Bamwe mu baturage bavuga ko amavuriro y’ibanze azwi nka Poste de Sante begerejwe mu tugari abafasha kubona ubuvuzi bakeneye hafi yabo, ariko ngo iyo afunze cyangwa agatanga serivisi mbi bibagiraho ingaruka
Ba rwiyemezamirimo bafite amavuriro y’ibanze bavuga ko ikibazo cyo kuba RSSB itabishyurira ku gihe amafaranga baba bakoresheje mu kwita ku baturage, ari kimwe mu bikomeje kuza ku isonga mu bituma aya mavuriro afunga imiryango bya hato na hato hirya no hino mu gihugu.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuri ubu mu Rwanda hari amavuriro y’ibanze 1157 yo mu rwego rwa mbere n’amavuriro 21 yo mu rwego rwa kabiri atanga ubuvuzi bw’amenyo, ubw’amaso no kubyaza.
Muri yo harimo acungwa na Leta ndetse n’ayahawe ba rwiyemezamirimo barimo Umuryango SFH Rwanda wahawe agera ku 189.
Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, Wandera Gihana Manasseh. aganira na RBA dukesha iyi nkuru, avuga ko barimo gutegura imikoranire mishya na MINISANTE mu rwego rwo kunoza imikorere ashingiye ku mikoro make muri aya mavuriro.
Ikibazo cyo kutishyurwa ibirarane na RSSB ntigifitwe na ba rwiyemezamirimo b’amavuriro mato gusa, ahubwo banagihuje n’abayobozi b’ibitaro hirya no hino mu gihugu cyane cyane ibyakira abaturage bivuriza kuri Mituelle de Sante.
Dr Hitimana Regis ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, asobanura ko abazajya buzuza ibisabwa mu minsi 15 bazajya bahita babona amafaranga yabo.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abivuriza kuri Poste de Santé bavuye ku babarirwa mu bihumbi 71 mu mwaka wa 2016/2017.
Bariyongereye barenga miliyoni enye hagati y’umwaka wa 2020/2021.
MINISANTE ivuga ko nyuma yo gushyiraho amavuriro y’ibanze, umubare w’abaturage bayagana urushaho kuzamuka.
Panorama