Bamwe mu bakora ubucuruzi butandukanye, bwambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo-RDC, bakorera ahazwi nka ‘Unama’, mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Bugoyi; bavuga ko bagerageje gusaba inkunga nk’abandi, ngo bivane mu ngaruka bashyizwemo na COVID-19, ariko ntibayihabwe ngo kuko Ikigega Nzahurabukungu kidafasha amakoperative.
Aba bacuruzi bavuga ko ubucuruzi bwabo bwazahaye, kubera igihe kitari gito bamaze badakora, kandi bishyura ubukode bw’ amazu bakoreragamo ndetse n’aho ibintu bisubiriye mu buryo, ngo bakomeje kugorwa no kwambuka; kuko basabwaga kwipimisha buri nyuma y’iminsi 14 bishyura amafaranga ibihumbi 50 y’u Rwanda.
Bashimira Leta ko yaje kubafasha kugabanya igiciro, kwipimisha bikajya ku mafaranga 5000, n’ubwo nabyo bisa nk’aho bikibagoye, kuko nta bushobozi bafite bwo kwiyubaka ndetse n’Ikigega cya ERF bari bategereho inkunga, amaso akaba yaraheze mu kirere.
Mukeshimana Violette uhagarariye Koperative ‘Ejo Heza Gisenyi’ y’abagore bacururiza ibintu bitandukanye muri ‘Unama’ avuga ko akazi kabo kakomwe mu nkokora, bakaba bakomeje kugorwa n’imibereho mu gihe nta bufasha barahabwa ngo nabo biyubake bundi bushya.
Agira ati “Niba inkunga yaje, ijye itagwa nta mananiza cyane ko abagore ari ba mutima w’urugo, iyo yakoze umwana ntarwara bwaki, ntareka ishuri, abaho neza. Rwose bajye bareberera umugore by’umwihariko, na we arashoboye. Usanga umugabo ashobora gufata inzu akayitangaho ingwate ariko njye nk’umugore, kugira ngo areke nyitanga biragoye.”
Ibi abivugira ko nyuma yo kuva muri ‘Guma mu rugo’ ngo ubuzima bwakomeje kugorana, aho kwambuka umupaka bitakundaga kubera amafaranga yo kwipimisha basabwaga yari akiri menshi, aho bahisemo kujya hambuka umuntu 1 akarangura bakagabana ibyo bacuruza.
Ati “Nyuma twaje kumva ko hari inguzanyo Leta yageneye abafite ubucuruzi bwazahajwe na COVID-19, tugana PSF tugira ngo badufashe natwe koperative yongere gukora, batwohereza kuri SACCO kuko ari yo twakoranaga, abayobozi bayo bambwira ko mu mategeko koperative zitemewe, ahubwo bayaha umuntu ku giti cye; byaratugoye kuko nta ngwate twari dufite, nta bufasha twabashije guhabwa twakomeje gupfundikanya twishyura ipatante, turasaba Leta kudufasha tukabona inguzanyo natwe tugakora.”
Akomeza avuga ko bumvaga COVID-19 izahita irangira, nka koperative igizwe n’abanyamuryango 38, babonye ubuzima gatozi muri 2015; ngo babonye bitinze kandi bashonje, bakora mu isanduka buri wese ahabwa ibihumbi 50 frw, ayo bari barizigamye arashira. Ari yo mpamvu basaba ko Leta ibinyujije muri ERF, na bo bafashwa bagashobora gukomeza ubucuruzi bwabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko muri rusange COVID-19 yabagizeho ingaruka, nk’umugi w’ubucuruzi n’ubukerarugendo, bakaba bakiri kuganira ku buryo amafaranga ERF yatanze yagabanywa abayakeneye, hagendewe ku bushobozi bagaragaza.
Ati “Amafaranga Leta iba yatanze aba ari macye ugeranyije n’abayakeneye, hari ababa bifite ariko hari n’ababa ntacyo bafite, bisaba guhora dukora ubuvugizi abonetse tugenda tubaha. Ni gahunda ikomeje ntabwo yose yahabwa koperative, si ukuvuga ko twabirengagije; tugomba gukorana inama tukareba ubushobozi bafite ndetse n’ayo bakeneye, nitubona amafaranga yiyongereye mu Kigega na bo bazayahabwa. Iyi COVID-19 yatumye ubukungu bwifata nabi abakeneye amafaranga bariyongera, ugereranyije n’amikoro ahari. Abaturage bashyizwe muri za koperative, kugira ngo bajye babasha kwambuka.”
Mu Karere ka Rubavu, Amakoperative 15 yahawe inkunga, 9 akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bahawe miliyoni 174, andi 6 ahabwa miliyoni 40. Haracyanozwa uburyo bwo kuzahura ibikorwa byayo byangijwe na COVID-19, aho umupaka wambukiragaho abarenga 50 000, ubu hasigaye hambuka abantu bari hagati y’ibihumbi 8-10 gusa, mu rwego rwo kwirinda umubyigano watera kwanduzanya iki cyorezo.
Munezero Jeanne D’Arc