Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative ikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka batwara imizigo ku magare, barataka ko batewe igihombo gikabije no kuba igihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarabafungiye imipaka ku gutwara imizigo ku magare.
Abafite ubumuga bibumbiye muri COTTRARU (Cooperative de Transport Trans-frontariers de Rubavu), bavuga ko imyaka igiye kuba ibiri ubucuruzi bwabo bwarahombye, kubera ko batemererwa kwambukana imizigo bayijyana muri Congo. Bakibaza impamvu abayitwara ku mutwe no ku magare asanzwe bambuka ariko bo ntibemererwe gukora.

Ubusanzwe igare nk’iri riba ryuzuye umuzigo (Ifoto/Panorama)
Aba banyamuryango ba COTTRARU bavuga ko nibura mbere bagikora neza umuntu yashoboraga kwinjiza nibura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani (8000Frw), ariko aho DRC ihinduriye imikorere ya gasutamo yabo no kubona amafaranga ibihumbi bine (4000Frw) bibagora.
Bavuzemenshi Safari ni afite ubumuga bw’ingingo akaba n’umwe mu banyamuryango ba COTTRARU, agira ati “Ubungubu abacoracora ni bo usanga batwara imizigo nyamara twe iyo twapakiraga washoboraga no gutwara toni. Igihugu cya Congo nicyo cyaduhagarikiye akazi, ubu amagare yacu aria ho adakora. Ubundi wasangaga amagare yacu anyuranyuranamo apakiye imizigo, ariko ubu twarumiwe, kuko kubona nibura ibihumbi bine ku munsi ari umugisha mu gihe umuntu yinjizaga nibura ibuhumbi umunani.”

Habarurema Evariste uzwi kw’izina rya Ruhengeri ni we munyamabanga mukuru wa COTTRARU (Ifoto/Panorama)
Habarurema Evariste ni Umunyamabanga wa COTTRARU. Avuga ko kuva muri Congo habaye amatora akazi kabo kagabanyutse. Agira ati “Byatewe n’uko Congo yahinduye uburyo bwo gusoresha, kuko mbere twasoreraga kuri duwane ariko barabihinduye kuko bisigaye bitwarwa n’imodoka za Congo. Duwane ya Congo yazanye amategeko n’amabwiriza mashyashya bitubuza gukora uko bisanzwe. Byaduteye igihombo, kuko tutakinjiza amafaranga. Hari n’igihe ayo kudutunga kuyageraho bigorana. ”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, asaba abanyamuryango ba COTTRARU gutera intambwe bakagura n’imodoka zikorera imizigo ariko igihe batarabigeraho bazabakorera ubuvugizi mu biganiro bazagirana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma (Ifoto/Panorama)
Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu agira ati “Koko habaye impaduka ku mikorere y’umupaka ku ruhande rwa Congo, ariko kandi natwe ntitwatereye agati mu ryinyo kuko twagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma n’ubu hari indi nama iteganyijwe hagamijwe kuganira ku buryo bwo korohereza abacuruzi bambukiranya imipaka.”
Akarere ka Rubavu gashima uruhare rwa COTTRARU mu gutanga umusanzu mu kubaka igihugu binyuze mu bwikorezi bwambukiranya imipaka, ubu bakaba biyubakira inzu y’igorofa izatanga serivisi zinyuranye z’ubucuruzi kandi n’abanyamuryango bayo bateye intambwe mu kwiteza imbere.
Akarere ka Rubavu kabarurwamo abafite ubumuga bagera ku 3279 bafite amakarita, muri bo abagore bagera ku 1811, abagabo bakaba 1468.
Rwanyange Rene Anthere
