Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Abagore mu matsinda 113 yo kuzigama bageze kuri miliyoni 100 mu gihembwe

Abagore bo mu karere ka Rubavu bafashe iya mbere mu kwiteza imbere (Ifoto/Bwiza)

Abagore bo mu karere ka Rubavu bahagurukiye kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ngo biteze imbere. Nk’uko bitangazwa na Ndakengerwa Moise ushinzwe izamurabukungu mu kigo Vision Jeunesse Nouvelle cyatangije uwo mugambi, amatsinda amaze kuba 113 yiganjemo abagore, muri iki gihembwe cya mbere bageze ku bwizigame bw’amafaranga asaga Miliyoni ijana (102,864,984Frw).

Buri tsinda riba rigizwe nibura n’abantu bari hagati ya 20 na 35. Ryitorera Perezida, Umwanditsi, hamwe n’abagenzuzi kandi rigashyiraho umugabane fatizo buri munyamuryango atangomba kujya munsi.

Abagize itsinda rihura rimwe mu cyumweru umunsi n’isaha abarigize bihitiramo. Buri uko itsinda rihuye, niko abarigize batanga ubwizigame bwabo. Buri munyamuryango agira agatabo yandikamo ayo yazigamye yewe n’ayo yagurijwe. Umunyamuryango abitsa ayo ashoboye ariko ntabwo ajya munsi y’umugabane fatizo wemejwe.

Ndakengerwa avuga ko usibye guhabwa amahugurwa afasha abagize aya mastinda kumenya kwizigamira, abagize aya matsinda bahabwa andi mahugurwa abafasha kuba bahimba imishinga ibyara inyugu bita “Nshore Nunguke”. Muri ayo mahugurwa, bigishwa uburyo umushinga ukorwa, ugashyirwa mu bikorwa hamwe n’uburyo bwo kuwuha ingufu ngo ukomeze uzane inyungu.

Ubuhamya bw’abiteje imbere burivugira

Muri rusange, abagore bamaze kubona inyungu ifatika bakuye muri uku kwizigamira no kugurizanya. Barimo 188 bamaze kugura ubutaka, 1,761bihangiye imirimo, naho 417 bamaze gusana no kubaka amazu yabo. Abandi baguze amatungo harimo n’inka 91.

-Nyamyumba: Muhawenimana Mediatrice akodesha ibiti bya Avoka zakwera akazicuruza. Uyu mudamu wo mu mudugudu wa Kiraga hafi ya Bralirwa, yahereye ku kanozangendo yahabwaga avuye mu mahugurwa, maze akagenda n’amaguru. Ibihumbi 15 yabikodesheje igiti cy’avoka, zeze akuramo ibihumbi 60, akanizigamira. Ubu arakataje mu bucuruzi bwe, akaba amaze no kwigurira ingurube eshatu.

Muri uyu murenge wa Nyamyumba habarizwa amatsinda 70, ku buryo iyo bateranye ugira ngo habereye isoko. Abandi bagore baba mu matsinda anyuranye bamaze kugura inka z’inzungu, amasambu, abandi bubaka amazu bakanayavugurura. Harimo n’abavuye ubucuruzi, bikabaviramo kwishyura ubwisungane no kurihira abana amashuri.

-Rugerero: Mukase yishyurira umwana we ibihumbi 100 ku gihembwe. Uyu ni umufashamyumvire wagize uruhare mu ishingwa ry’amatsinda atanu mu murenge wa Rugerero. Ubusanzwe acuruza imbuto azivana i Gisenyi azijyana i Kigali abikesha kwizigama.

Umwana we arangije amashuri yisumbuye yiga mu kigo cyigenga cya ISTB, aho amurihira hagati y’ibihumbi 95 na 130 ku gihembwe.

Mukase ati, “nabaga mu kazu gateye isoni, ariko ubu mba mu nzu y’ibyumba bine na salo, nashyizemo umuriro n’amazi, kandi harimo intebe zigezweho. Buri mwaka mba mfite intego nihaye”.

Si uyu wenyine witeje imbere abikesha kwizigama mu matsinda, kuko Mukanshimiyimana Hasha(unaharariye urugaga rw’abagore rushamikiye mu muryango FPR Inkotanyi mu murenge wa Rugerero) nawe yorora inkoko, ubundi akunganira ubucuruzi bw’umugabo we ucuruza imyenda mu isoko rya Mahoko. Yabashije no kubaka inzu ikodeshwa, ifite umuriro n’amazi, imuha ibihumbi 15 buri kwezi, abikesha kwizigama mu matsinda.

Muri uyu murenge kandi, harimo Uwiragiye Theodosie nawe wubatse inzu, akayishyiramo amashanyarazi n’amazi; ayigurira n’ibikoresho byo mu nzu birimo n’amadiva.

-Gisenyi: Mwiseneza Marie amaze gushinga amatsinda atandatumuri Mbugangari, nawe yaguze ingufu z’imirasire y’izuba akoresha acana. Itsinda rya mbere yarishinze mu 2012, naho irya vuba ni Tuzamurane ryo kuwa 23 Ukwakira 2016. Riterana muri ku cyumweru saa cyenda n’igice.

Mwiseneza avuga ko uko umwaka utashye abanyamuryango biyongera, kandi bakanongera ubwizigame, ku buryo ubu utanga make ari 1000 mu cyumweru, amenshi ni 5000, nubwo umugabane fatizo ari 200 mu cyumweru.

Mukamana Odette uri muri iri tsinda yafashe inguzanyo inguzanyo y’ibihumbi 120 yishyurira umwana ishuri; naho Mukandahiro Francine aguza ibihumbi 60 acuruza ibitoki na avoka. Ahamya ko urugo rwe rwateye imbere kuko abana babona imbuto hafi.

Mugenzi wabo Mariam we asanzwe acuruza indagara, ariko uko agujije yongera ubucuruzi ku buryo ubu acuruza toni eshatu z’indagara yarahereye ku biro 500.

Iri tsinda ririmo abagore 29 n’abagabo 6, ngo kuko abagabo baba bakorera kure, ariko bafasha abagore babo kubona ubwizigame. Byiringiro David ni umweri abo bagabo bake, agira ati “Tariki 23/10/2017, iri tsinda ryagabanye amafaranga 2,895,000. Ubu ritangiye icyiciro cya kabiri cyo kwizigamira no kugurizanya kizarangira tariki 23/10/2018”.

Byiringiro avuga ko yatangiye yizigamira amafaranga 400 buri cyumweru hanyuma aza kuguza amafaranga 100,000 ayashora mu kugura ibicuruzwa bya butike ye bityo arakora arunguka aza no kwishyura ya nguzanyo.

Uwashinze aya matsinda ya Mbugangari afite intego zuzuye ibyiringiro ko “N’indege bayigura”.

Mwiseneza Marie, agira ati, “turateganya kuzihuza n’andi matsinda tukaba cooperative, tukaba Banki cyangwa tukayigana, tukagura coaster cyangwa ubwato. Ariko se guhembwa wicaye, ubu n’indege tuzayigura”.

Aya matsinda arimo abagore ku kigero cya 71,3%, akorera mu mirenge ya Nyundo, Nyamyumba, Rugerero na Gisenyi. Yatangiye mu 2011 ari amatsinda atandatu agizwe n’abanyamuryango 136 azigama amafaranga aterenze miliyoni ebyiri; none ubu amaze kuba amatsinda 113 agizwe n’abanyamuryango 2858 barimo abagore 2,039; bigaragaza uburyo abagore n’abakobwa bitabira kujya muri aya matsinda kurusha abagabo.

Isoko y’inkuru: Bwiza.com

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities