Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amategeko

Rubavu: Abasore babiri bafatanywe urumogi bahishe mu ntebe z’imodoka

Mu ijoro ryo ku itariki ya 28 rishyira iya 29 Nyakanga, nibwo Imanirabaruta Gabriel w’imyaka 22 y’amavuko na Rwasibo Lucien w’imyaka 29 bafatiwe mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Mukamira bagerageza kwinjiza mu Rwanda udupfunyika 8.612 tw’urumogi, baruhishe mu ntebe z’imodoka.

Polisi y’u Rwanda dukesha iyi nkuru itangaza ko urwo rumogi  bari barupakiye mu ivatiri  yo mu bwoko bwa Carina  ifite pulake RAA 516F, ariko kubera imikoranire myiza iri hagati y’abaturage na Polisi y’u Rwanda,  aba basore ntibashoboye kugera ku mugambi wabo kuko bahise bafatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko aba basore bafashwe bari bakorereshe amayeri kugira ngo baruhishe, ariko kubera ko Polisi yari ifite amakuru yizewe yahawe n’abaturage  bafashwe batageze ku mugambi wabo.

Yagize ati “Ubundi kugira ngo umenye ko bafite ibiyobyabwenge biragoye, bari baraciye intebe z’inyuma mu ivatiri  baruhishamo. Twabanje gusaka imodoka bisanzwe kugira ngo bakeke ko nta makuru dufite, ariko kubera ko twari dufite amakuru yizewe twahawe n’abaturage twakomeje gusaka dusanga barucengeje mu ntebe z’inyuma.”

Yakomeje avuga ko  Polisi y’u Rwanda yakunze kwihanangiriza abantu kureka kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda ariko ntibumve,  agaragaza ko bariya bagabo bafashwe ataribo ba mbere kuko mu bihe bitandukanye muri kariya gace hakunze gufatirwa abantu bambutsa ibiyobyabwenge.

CIP  Gasasira yabonyeho gushima imikoranire myiza n’ubunyangamugayo bikomeje kuranga abaturage muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge byinjira mu gihugu no ku rwanya ibyaha muri rusange.Yongeye  kwibutsa abagifite ingeso mbi  yo gucuruza ibiyobyabwenge ko amayeri yose bakoresha yatahuwe kubera ubufatanye bw’abaturage.

Yagize ati “Kugeza ubu amayeri arimo gukoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge twarayatahuye kubera ubufatanye n’abaturage. Kuri ubu buri  munyarwanda ikibazo cy’ibiyobyabwenge yakigize icye, bamaze kumva ububi bwabyo nibo barimo kudufasha kubifata. Turashimira abaturage  bakomeje kugaragaza ubunyangamugayo batanga amakuru atuma dufata abantu bagifite ingeso mbi yo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.”

Yagagaraje ko kuri ubu ibihano ku bantu bafatirwa mu bucuruzi cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge mu bundi  buryo  byiyongereye, aboneraho gusaba umuntu wese wari ugifite ingeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge kubireka.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ibiyobyabwenge byafashwe n’ababifatanywe  Polisi y’u Rwanda yabishyikirije  Urwego rw’Igihugu rushinzwe  Ubugenzacyaha (RIB).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities