Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Bamwe mu baturage barifuza Abadepite mu isura ya Perezida Kagame

Rene Anthere

Mu gihe amatora y’abadepite ategerejwe mu Nzeri uyu mwaka, abaturage bavuga ko bumva bivugwa kuri Radio ariko bataratangira kubikangurirwa. Ku rundi ruhande, bamwe muri abo baturage bavuga ko bifuza ko abadepite bazatorwa uyu mwaka bakwiye kuzatera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame uhoza abaturage ku mutima.

Ikinyamakuru Panorama ubwo cyanyarukiraga mu karere ka Rubavu mu mpera za Gashyantare 2018, mu mirenge ya Kanama na Gisenyi, abaturage baganiriye n’abanyamakuru ku bijyanye n’amatora ategerejwe ndetse n’uburyo abadepite babegera, abenshi muri bo bavuze ko bababona iyo baje mu muganda cyangwa batewe n’ibiza, ubundi batabaca iryera.

Rugamba Jean Claude, atuye mu murenge wa Gisenyi akaba ari Perezida wa Koperative y’abafite ubumuga bakora ubwikorezi bwambukiranya imipaka ku magare y’abafite ubumuga (COTTRARU). Yatubwiye ko babazwa cyane ko kuba abadepite batabasura ariko ikibabaje cyane bikaba umudepite ubuhagarariye mu nteko Amategeko ugiye gusoza manda atarabasura na rimwe.

Agira ati “Twe kuva dushize iyi Koperative tumaze gusezererwa mu ngabo, uretse abayobozi b’akarere n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga, nta mudepite uradusura. Ikitubabaje ariko, umudepite uduhagarariye mu Nteko ntarafata umwanya ngo aze tuganire yewe anatumenye aduhe morale. Bamanuke badusure, bamenye ibibazo dufite baduhe morale. Turashaka abadepite batera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika, we yegera abaturage kenshi kandi akumva ibibazo byabo, by’akarusho hari ibyo ahita akemurira aho, ibitarangiye akagira abo abishinga kandi akazabibabaza.”

Habarurema Evariste ni Umunyamabanga wa COTTRARU ariko akaba ari no muri njyanama aho atuye. Avuga ko Abadepite bakunze kuza mu karere iyo ari umuganda rusange cyangwa se bakagarukira ku karere. Agira ati “Kuba dufite umudepite uduhagarariye ni byiza ariko dukwiye no kugira babiri ariko bakagaruka kudusura tukaganira ku bibazo dufite na bo bakabimenya kandi bakabigira ibyabo bakatubera abavugizi b’ibyo bazi.”

Nzayituriki Ismael ni Umuyobozi w’Inama Njyanama mu murenge wa Kanama. Aganira n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko ashima uburyo abadepite babasuye mu gihe bari bugarijwe n’ibiza kandi atari bo bonyine ahubwo basuwe n’abayobozi benshi b’inzego zitandukanye. Avuga kandi ko no mugihe cy’umuganda rusange abadepite baza bakaganira ariko bidakwiye kugarukira aho.

Agira ati “Abadepite baradusuye mu bihe bikomeye, baza no mu muganda ariko bakwiye kujya bafata n’undi mwanya bakaza tukaganira ku birebana n’ubuzima busanzwe.”

Mukarwego Annonciatha ni umuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu murenge wa Kanama, avuga ko ubukangurambaga ku matora butarashyirwamo imbaraga ariko bizeye ko nyuma y’icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizashyirwamo imbaraga.

Mukarwego ashimishwa no kubona hari abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko binagaragaza ko umugore amaze gutera imbere kandi yajijutse. Avuga ko akunda cyane amatora yabo inzira acamo kuko buri wese yiyamamaza ku giti cye.

Abaganiriye na Panorama bavuga ko uburyo batora ari bwiza kuko hari inzego zibareberera ariko kandi gutora Perezida wa Repubulika bikaba akarusho kuko bamwitorera ku giti cyabo bitandukanye n’uko abadepite batorwa.

Abaturage baza ari benshi ku biro by’Umurenge wa Kanama ariko abenshi muri bo ntibazi niba hari amatora ateganywa mu minsi iri imbere (Ifoto/Panorama)

Bamwe mu baturage baganiriye na Panorama mu murenge wa Kanama (Ifoto/Panorama)

Rugamba Jean Claude na Habarurema Evariste bayobora COTTRARU (Ifoto/Panorama)

Abagore bacuruza amafi kuri Brasselie mu murenge wa Nyanyumba bari muri bamwe batazi ibijyanye n’amatora ategerejwe mu minsi iri imbere (Ifoto/Panorama)

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities