Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ubucuruzi

Rubavu: COVID-19 yahaye Abanyamahoteli isomo ryo kwizigamira

Abafite n’abakora imirimo y’amahoteli, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko COVID-19 yabagizeho ingaruka zikomeye, harimo n’izo kubura abakiriya; ariko inabasigira isomo ryo kuzigama, kugira ngo batazongera kugira ibibazo nk’ibyo bahuye na byo igihe batakoraga.

Icyorezo cya COVID-19 kikigera mu Rwanda, cyazahaje inzego nyinshi z’imibereho ya muntu, haba mu buzima, uburezi, ubukungu ndetse n’ubukerarugendo budasigana n’amahoteli.

Ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza agamije gufasha Abanyarwanda kwirinda iki cyorezo, byashyize ibikorwa bimwe mu idindira, aho ibyahuzaga abantu benshi byabaye bifunzwe, mu rwego rwo gukumira kwanduzanya.

Amahoteli ari mu nzego zakozweho naCOVID-19, kuko yari bikorwa bihuza abantu benshi, bityo yagombaga gufunga imiryango akaba ahagaritse kwakira abo bahahurira.

Abanyamahoteli bo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko mbere y’umwaduko wa COVID, binjizaga amafaranga afatika bakanabona ibiraka bitandukanye.

Nyiramongi Odette ni rwiyemezamirimo ufite hoteli ebyiri ‘Kivu Paradis’ na ‘Kivu Malahide Resort’, avuga ko gukomeza ibikorwa by’ubucuruzi muri izi hoteli bitari byoroshye, kuko ngo habaye aho kwihangana no gufata ibyemezo bisharira.

Yagize ati “Hari n’abakozi twagiye duhagarika, kuko ari ikiiza cyateye Isi yose. akenshi twakiraga abanyamahanga, ariko ubu haza umwe umwe kubera icyorezo. Amafaranga macye nari mfite, ni yo nifashishije ngo nongere kwisunganya.”

Akomeza avuga ko guhangana n’ingaruka za COVID-19 byakomereye buri muntu mu bakora ubucuruzi, agatanga inama yo kujya abantu bakora bazigama.

Nyiramongi Odette, uyobora Kivu Paradis na Kivu Malahide Resort

Ati “N’ubwo twahuye n’ibibazo byinshi bitandukanye, ariko twigiyemo amasomo menshi, ku buryo hagize ikindi kitwibasira, ntitwazahara cyane. Niba ugize dukeya ubona ugomba kurya tumwe utundi ukatubika; n’ubwo twari dusanzwe tuzigama ariko ubu byarushijeho, ku buryo twize guhora twiteguye.”

Sebasinga François, ni umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo muri Hoteli Kivu Park, we avuga ko COVID-19 yadindije ibikorwa byinshi, ubu basa n’abakora mu buryo bushya.

Agira ati “Kubera COVID-19 hari umubare w’abakozi twagiye tugabanya, haboneka akazi kenshi tugahamagara abanyabiraka. Kuko twakiraga abantu barenga 200 mu cyumweru, batarara muri hoteli ndetse n’abarara bakuzura ibyumba, ariko ubu baragabanutse.”

Yongeraho ko icyorezo cyabateye kubura amafaranga muri rusange, ku buryo no kongera gusubukura gukora habayeho kwifashisha ayo bari barakoreye ibihe bikimeze neza; ari na ho ahera ashima kwizigamira, nk’uburyo buri muntu adakwiye kwirengagiza kuko bugoboka, bakaba baranahisemo kubitoza abakozi bari gukoresha ubu.

N’ubwo bitari byoroshye, aba bacuruzi bavuga ko ubu biri kugenda bisubizwa mu buryo, babifashijwemo no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Amabwiriza atandukanye arimo n’ayo kwipimisha, ukagaragaza ko uri muzima, yahawe buri hoteli, ndetse n’ibindi bikorwa biyaberamo bigomba kuba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Ni yo mpamvu Abanyamahoteri na bo bapimisha abakozi babo buri byumweru 2, n’ababagana bagasabwa kuba baripimishije baranikingije.

Sebasinga ati “Uwinjiye agomba kugaragaza ko yipimishij,e ndetse akerekana n’ubutumwa bugaragaza ko yakingiwe. Utarakingiwe ntiyemererwa kwinjira muri hoteri, ko iyo uje utipimishije bakugira inama yo kubanza kujya ku Kigo Nderabuzima kibegereye.”

Kubera COVID-19, Amahoteli yo muri aka Karere yahuye n’ibibazo byo kubura abakiriya bo mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda, cyane cyane abaturukaga i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo_RDC.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, ahumuriza abacuruzi, ababwira ko hari icyo ubuyobozi burimo gukora, kugira ngo ubwo bucuruzi bwongere bugende neza.

Kambogo Ildephonse, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu

Ati “Ubuyobozi bw’Igihugu burimo kuganira na Congo, kugira ngo uko byahoze hakoreshwa ‘Jeto’, aho abantu babonaga serivisi ku buryo bwihuse, byongere bikorwe. Ubu ibiganiro bigeze kure, ku buryo abacuruzi bacu boherezayo ibicuruzwa bitandukanye, bazabona igisubizo kandi kikazaba ari cyiza.”

Leta iri gukora ibishoboka byose mu kurengera ubukungu bwazahajwe na COVID-19, kuko amadevize Igihugu cyari gisanzwe cyinjiza mu bucuruzi mpuzamahanga yagabanutse, nyamara ibyo itakaza mu guhangana n’iki cyorezo byo bikazamuka. Imibare yerekana ko u Rwanda rumaze gushora arenga miliyari 109 Frw, mu gukomeza kurinda abaturage ingaruka za COVID-19.

MUNEZERO Jeanne D’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.