Mu gitondo cyo ku itariki 13 Kamana, mu Kagari ka Bugoyi, Umurenge wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu; mu rugo rw’umuturage hafatiwe inzoga z’amoko atandukanye zinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.
Ibi byagezweho ku bufatanye n’abaturage batungiye urutoki inzego z’umutekano, urugo rwa Nyiransengiyumva Assia w’imyaka 32 wari ufite izo nzoga ngo yinjiza magendu mu Gihugu azikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo_RDC.
Ni inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa Likeri (liquors), uyu wazisanganwe akaba yari anyereje umusoro w’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 2 828 000.
Hafashwe inzoga zo mu bwoko bwa Chivas zingana n’amakarito 10, amakarito 7 ya Black Label, amakarito 7 ya Hennessy, amakarito 2 ya John Walker, amakarito 5 ya Jameson, amakarito 4 ya Goldon, amakarito 7 ya Ballantine, amakarito 34 ya Cellar cask, amacupa 12 y’inzoga y’Amarura, amakarito 18 ya Drosty, amacupa 24 ya Red Label n’amakarito 24 y’amata ya Nido.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko izi nzoga zafatiwe mu nzu y’uwitwa Nyiransengiyumva Assia ari naho zabikwaga iyo zabaga zivuye mu gihugu cya Congo.
Yagize ati: “Abaturage bakimara kuduha amakuru twahise tujya mu rugo rw’uriya mugore tumusangana ziriya nzoga mu gihe asanganywe akabari, ari naho abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bamusanze acuruza.”
CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga zitari ziriho ikirango cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro_RRA nk’uko bisanzwe bigenda ku nzoga zishyura imisoro.
Ati: “Ubundi inzoga nka ziriya iyo zinjiye mu Gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ziba ziriho ikirango cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda_RRA, ziriya rero ntacyari kiriho. Usibye ko na nyirazo yemera ko zaje mu buryo bwa magendu, aho avuga ko yazizanye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda.”
Yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda gukingira ikibaba abakora ibyaha, abasaba kujya bihutira gutanga amakuru ahubwo nk’uko abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi babigenje. Yabibukije kandi ko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanwa n’amategeko, nk’uko ababikora baba barimo kunyereza imisoro yubaka Igihugu.
Inzoga zose zasanzwe zitariho ikirango cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro_RRA, zabaye zifatiriwe n’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu mu gihe hagikorwa iperereza.
Panorama
