Mu masaha y’igicamunsi, kuri uyu wa 3 Mutarama 2022, imvura yiganjemo umuyaga yaguye mu Karere ka Rubavu, isenya ibirimo amazu y’abaturage n’ibyumba by’amashuri; ndetse ikomerekeramo abantu batandatu.
Umurenge wa Busasamana, ni wo wiganjemo inzu zasenywe n’iyi mvura, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, mu gihe hari hakibarurwa ibyangiritse byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, yatangaje ko hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse byose.
Yagize ati “Ubwo imvura irimo umuyaga mwinshi yagwaga yateje ibiza, aho yagurukanye igisenge cy’ibyumba 4 by’amashuri abanza ya Rebero; ndetse byakomerekeyemo abaturage 6 bari bugamye kuri aya mashuri, aho bagwiriwe n’igisenge.”
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana butangaza ko ibindi byangiritse byose bitaramenyekana kuko imvura yari igikomeje kugwa ubwo inkuru yandikwaga.
Mu Kagari ka Rusura, Umudugudu wa Rebero, ni ho hagaragaye inyubako zasenywe n’iyi mvura. Abakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho, ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana.
Imvura nk’iyi ikunze kugwa irimo n’umuyaga ukomeye, ikangiza inyubako zo mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe; ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi.
UMUBYEYI Nadine Evelyne