Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibidukikije

Rubavu: Haguye imvura idasanzwe yangirije abahatuye

Mu masaha y’igicamunsi, kuri uyu wa 3 Mutarama 2022, imvura yiganjemo umuyaga yaguye mu Karere ka Rubavu, isenya ibirimo amazu y’abaturage n’ibyumba by’amashuri; ndetse ikomerekeramo abantu batandatu.

Umurenge wa Busasamana, ni wo wiganjemo inzu zasenywe n’iyi mvura, nk’uko ubuyobozi bwabitangaje, mu gihe hari hakibarurwa ibyangiritse byose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Etienne, yatangaje ko hataramenyekana agaciro k’ibyangiritse byose.

Yagize ati “Ubwo imvura irimo umuyaga mwinshi yagwaga yateje ibiza, aho yagurukanye igisenge cy’ibyumba 4 by’amashuri abanza ya Rebero; ndetse byakomerekeyemo abaturage 6 bari bugamye kuri aya mashuri, aho bagwiriwe n’igisenge.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana butangaza ko ibindi byangiritse byose bitaramenyekana kuko imvura yari igikomeje kugwa ubwo inkuru yandikwaga.

Zimwe mu nzu z’abaturage zangijwe n’imvura

Mu Kagari ka Rusura, Umudugudu wa Rebero, ni ho hagaragaye inyubako zasenywe n’iyi mvura. Abakomeretse bahise bajyanwa kwitabwaho, ku Kigo Nderabuzima cya Busasamana.

Imvura nk’iyi ikunze kugwa irimo n’umuyaga ukomeye, ikangiza inyubako zo mu Mirenge ya Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe; ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.