Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibikorwaremezo

Rubavu: Ingo zisaga 90% zabonye amashanyarazi

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu, REG ishami rya Rubavu butangaza ko mu karere ka Rubavu kugeza ubu ingo zisaga 90% zimaze kubona umuriro w’amashanyarazi.

Umuyobozi w’ishami rya REG rya Rubavu Butera Laurent yemeza ko ibi babikesha kuba barakoze cyane mu mwaka wa 2021.

Imibare itangwa n’iki kigo yerekana ko mu mwaka ushize gusa bahaye amashanyarazi ingo 11,000 zafatiye amashanyarazi ku muyoboro rusange (on-grid) mu gihe ingo 1,100 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ibyo byatumye impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi muri Rubavu ziva kuri 78% zigera kuri 90% ziyafite ubu. Nkuko bitangazwa na KigaliToday.

Butera avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022 bateganya guha amashanyarazi izindi ngo 6,000 mu Karere ka Rubavu kandi kugeza ubu izisaga ibihumbi bine (4,000) zikaba zaramaze kuyabona.

REG, Ishami rya Rubavu yizeza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari abatuye Akarere ba Rubavu bose bazaba bafite amashanyarazi, batarinze gutegereza umwaka wa 2024.

Umwe mu bahawe amashanyarazi utuye muri aka karere ahamya ko umuriro w’amashanyarazi wabazaniye iterambere ryihuse.

Ati “Serivisi zose zisaba amashanyarazi kuzibona byadusabaga gukora urugendo rutwara isaha imwe n’iminota 20 tujya Mahoko gushaka izo serivisi ndetse byaraduhendaga kuko kugenda no kugaruka byadutwaraga 2,000 utabariyemo amafaranga yo kwishyura izo serivisi, ariko ubu ikibazo cyarakemutse aho REG iduhereye amashanyarazi.”

Nkundabose Yvette uhagarariye ivuriro rya Gatovu na ryo riherereye muri uyu Murenge wa Nyundo, avuga ko kuri iri vuriro batangaga serivisi zitanoze kubera kutagira umuriro.

Yagize ati “Ntitwashoboraga kudoda abarwayi nijoro, ibizami byinshi ntitwabifataga kuko bikenera amashanyarazi, nta mashini twagiraga ngo tubashe gukora raporo cyangwa kwinjiza abarwayi muri sisiteme ya MINISANTE. Serivisi twatangaga ntizari zuzuye ariko bitaduturutseho. Turashima REG ko yadukemuriye iki kibazo.”

Ashimangira ko ubu ibibazo byose bahuraga na byo byakemutse nyuma y’aho baboneye amashanyarazi.

Ingo zisaga 68,48% mu Rwanda zifite amashanyarazi harimo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari n’izifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Muri 2024 biteganyijwe ko ingo zose zizaba zifite umuriro w’amashanyarazi.

UBWANDITSI

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.