Abaganga bashinzwe ubuvuzi rusange harimo n’ishami ridasanzwe ry’ibyorezo, bemeza ko ubukana n’umuvuduko COVID-19 yazanye byabasigiye ubunararibone, barushaho kwigirira icyizere ko bashobora guhangana n ikindi cyorezo gitunguranye.
Mu rwego rwo kurwanya ikwirakwiza rya COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’Ikigo cy”igihugu cyita ku buzima (RBC) byashyize imbaraga nyinshi mu guhugura abanganga bo mu Karere ka Rubavu, uburyo barushaho kwita ku bantu banduye ndetse no gukumira ubwandu bushya bwashoboraga guturaka hakurya kuri Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Abashinzwe ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda nta cyizere bari bafite ku bantu baturuka hakurya bitewe n’uko ingamba zari zafashwe ku mpande zombi zitari zimwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rubavu, Dr Oreste Tuganeyezu, aganira n’abanyamakuru bimbuye mu Ishyirahamwe rirwanya SIDA (ABASIRWA) agira ati “Hano habaye umwihariko ukomeye bitewe n’uburyo abaturage b’iyi mijyi ibiri bahahirana, bigatuma bahura cyane. Niyo mpamvu twagombaga gufata ingamba zikomeye tugamije kurinda abaturage bacu n’ubwo byabagizeho ingaruka zikomeye.”
Yavuze ko izo ngamba zihariye zafashwe ku mipaka zajyanaga n’umwihariko kandi n’ubu mu gihe hakurya havugwa icyorezo nka Ebola, nta kabuza ko abantu baturutse yo binjira mu Rwanda bagomba kubanza gupimwa neza.
Ushinzwe serivise ya yakira abantu bagomba gushyirwa mu kato (Isolation) mu Bitaro Bikuru bya Rubavu, Irambona Delfin, avuga ko mu rwego rwo kurwanya ikwirakwiza rya Covid-19, mu mwanya muto hahise hashyirwaho ikipe ishoboye gusuzuma abantu ako kanya (Rapid Test) kandi ifite laboratwari yuzuje ibisabwa.
Ati “Ntabwo ari ibyo gusa kuko hahise hanaboneka imbangukiragutabara ifitemo serivise z’ingenzi zo gusuzuma, kwita ku murwayi mu gihe abonetse, ndetse no kumutwara ku bitaro vuba na bwangu, nk’ uko ibitaro bikuru bya Rubavu byifashishije Ikigo Nderabuzima cya Rugerero.”
Irambona akomeza avuga ko uko kwibasirwa na COVID-19 mu buryo butunguranye, byatumye hategurwa amahugurwa ahoraho y’igihe gito, atoza abaganga uburyo bahora biteguye kuvura abarwayi mu gihe cyose igihugu cyaba cyarengewe n’umubare munini w’abantu bitewe n’icyorezo runaka cyaba cyadutse.
Nyuma ya buri byumweru bibiri, mu Bitaro bikuru bya Rubavu, hategurwa inama nyunguranabitekerezo itegura abaganga guhora biteguye guhangana n’icyorezo cyose cyatera.
Gaston Rwaka
