Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Rubavu: Perezida Kagame yaberuriye ko nta ntambara yo kubaka igihugu no kukirinda yamunanira abafite

Paul Kagame aganira n'abaturage i Rubavu yabizeje guharanira ubuzima bwiza n'iterambere kuri buri wese (Panorama/Elias H.)

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, ubwo yasorezaga mu karere ka Rubavu urugendo rw’umunsi wa 13 wo kwiyamamaza,  yahamirije Abanyarubavu ko nta ntambara yamutera ubwoba mu gihe afite abanyarwanda nk’inkingi ya mwamba, mu gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu ndetse na FPR yamutanze nk’umukandida.

Nk’uko bari bakomeje kubiririmba bamwakira, Kagame na we yunze mu ryabo ati “Kuba mbafite mungana mutya, nta ntambara yantera ubwoba; iyo kubaka igihugu no kukirinda ntiyatunanira.”

Ni ku gicamunsi cyo ku munsi cyo ku wa 26 Nyakanga 2017 ubwo yasozaga bikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kuva mu turere twa Musanze na Nyabihu.

Perezida Kagame washimishijwe n’indirimbo yaririmbwaga n’imbaga y’abaturage ba Rubavu ubwo bamwakiraga, mu mvugo yabo bagira bati “Nda ndambara yandera ubwoba”, yahise afatiraho urugero maze nawe arababaza, ati “ingabo zingana namwe, zifite umutima nk’uwanyu, zananirwa iyihe ntambara?”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba afite abanyarwanda benshi bamukunda kandi bamushyigikiye, nta mpamvu y’uko hari intambara n’imwe yamutera ubwoba. Aha yanashimangiye ko intambara yo kwiyubaka no kurinda igihugu itazananirana.

Yagize ati “Nanjye mbafite nta ntambara yantera ubwoba, intambara yo kubaka igihugu no kukirinda ntabwo yatunanira.”

Yakomeje agira ati “Hashize igihe twubaka umutekano, dushaka amajyambere; ndagira ngo mbabwire ko tariki 4 z’ukwa munani ni umunsi wo gukomeza urugendo. Ni mwebwe nanjye. Ubu turi kumwe, turashaka kubaka igihugu dukoresheje imbaraga zacu, ubwenge bwacu, ubumwe n’ubushake.”

Perezida Kagame kandi yanibukije abaturage bo mu karere ka Rubavu kuzakomeza kubana n’umuryango wa FPR, maze ku tariki ya 4 Kanama bagatora umukandida wayo mu rwego rwo gukomeza kwiteganyiriza no kwitegurira ejo heza h’u Rwanda n’abanyarwanda.

Ati “Ku itariki ya 4 tuzakore igikorwa cyagenewe uwo munsi cyo gutora, dutore FPR, dutore umutekano, dutore amajyambere, dutore ibyiza byose twifuza. Turashaka amajyambere agera kuri buri muryango abana bakiga, amavuriro akubakwa akaba menshi, amashanyarazi akagera kuri buri wese, amazi akagera kuri bose, abacuruza bacuruze, aborora batunge amagana n’amagana, …nicyo gihugu twifuza.”

Rubavu ni akarere gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, igizwe n’imirenge 11. Aka karere gatuwe n’abaturage 403,662 ku buso bwa kilometero kare 388,3. Muri manda ishize ya Perezida Paul Kagame, umubare w’abatuye muri Rubavu bagerwaho n’amashanyarazi wariyongereye ku gipimo cya 25%, mu gihe ingo zikoresha biogas zavuye kuri 38 mu 2010, ubu zikaba zigeze ku 125.

Hakizimana Elias/Panorama-Rubavu

Abanyarubavu bari benshi cyane kandi bishimiye kwakira Paul Kagame (Photo/Elias H.)

Paul Kagame yifurije Abanyarubavu gutunga amagana (Photo/Elias H.)

Paul Kagame yishimiye ukuntu abanyarubavu bamwakiriye (Photo/Elias H.)

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities