Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje guha ikibazna Jari Investment Ltd. muri Gashyantare 2020; ikubaka Gare ya kijyambere izakemura ikibazo cy’iterambere ry’ubwikorezi, Imirimo itegura kubaka iyi Gare irakomeje muri uyu Mujyi, umwe mu yunganira Kigali. Gare izubakwa mu Mugi wa Rubavu izafasha mu iterambere ry’ubwikorezi.
Ni Gare izubakwa mu Murenge wa Gisenyi, Akagari ka Bugoyi mu Mudugudu wa Nyakabungo aho yigeze kuba mbere y’uko yimurirwa hafi y’Umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi yaCongo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhagarariwe na Habyarimana Gilbert na Jari Investment Ltd ihagarariwe na Col. Twahirwa Dodo, Ku wa 07 Nzeli 2020 basinye amasezerano akubiyemo kubaka iriya Gare; izaba irimo isoko n’ibindi bizafasha abagenzi kubona serivisi muri.
Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko kubaka Gare igezweho ari umushinga umaze igihe utekerezwa.
Yagize ati “Uyu ni umwe mu mishinga minini igezweho yari ikenewe mu iterambere ry’Akarere ka Rubavu, ni inyubako izaba irimo isoko, izafasha kuzamura ishoramari ndetse n’ubwiza bw’Umugi wacu.”
Yakomeje avuga ko ari umushinga ucyenewe mu yo abaturage bahoraga bavuga, none Jari Investment Ltd. ibafashije kubigeraho.
Ati “Ni igikorwa abaturage bari basonzeye. Turabizeza ko kizabageraho vuba, ni igitekerezo kimaze iminsi, icyo twifuza ni uko imirimo yakwihutishwa.”
Umuyobozi mukuru wa Jari Investment Ltd., Col. Twahirwa Dodo yavuze ko bishimiye gufatanya n’Akarere ka Rubavu muri uyu mushinga.
Yagize ati “Uyu ni umushinga umaze igihe kirekire, uyu ni umunsi ukomeye, twishimiye gusinya amasezerano. Iyi Gare turayubaka, bidatinze izafasha abantu gukora bisanzuye.”
Yakomeje avuga ko bazakora ibishoboka igihe bihaye kikubahirizwa, nk’uko bikubiye mu masezerano.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Nyirurugo Come yavuze ko mu izina ry’abaturage, bishimiye uyu mushinga kandi bawutegerejeho byinshi.
Ati “Ni igikorwa kizadufasha kugira impinduka igaragarira buri wese, twiteze impinduka nini cyane.”
Yakomeje avuga ko Inama Njyanama yatangiye kwegera abaturage bazimurwa ahazubakwa, kugira ngo umushinga uzatangire ibintu biri ku murongo.
Yasabye Jari Investment Ltd. gukomeza gushora imari mu Karere ka Rubavu, kuko amahirwe ari menshi.
Imirimo yo kubaka Gare izatwara miliyari umunani (8) z’Amafaranga y’u Rwanda, ikazubakwa ku buso bwa metero kare ibihumbi 15. Izaba gizwe n’inzu z’ubucuruzi, ibiro ndetse naho abagenzi bategera imodoka ikazatangira kubakwa mu Ukuboza 2020.
Panorama
