Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu, yafatanye umuturage udupfunyika tw’urumogi 631, ubwo yari arutwaye mu kajerekani gapfunyitse neza mu gipapuro cyifashishwa n’abaguzi bashyiramo ibikoresho bitandukanye, ku buryo uwamubonaga wese yibwiraga ko muri ako kajerekani harimo amazi cyangwa se ibindi bintu bisukika.
Yafashwe tariki ya 25 Nyakanga 2018, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi mu gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukiri kumukorera dosiye ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko uwafashwe ari umusore witwa Ntirenganya Gakuba w’imyaka 25, akaba yari yakoresheje amayeri mu guhisha ko atwaye urumogi.
CIP Gasasira yagize ati “Uyu musore yafashe akajerekani ka litiro eshanu aragatunganya neza maze ashyiramo udupfunyika tw’urumogi 631, hanyuma ashyiraho umufuniko arapfundikira neza. Ako kajerekani yagashyize mu gipapuro cyiza gisanzwe cyifashishwa n’abacuruzi mu gupfunyikira abaguzi ibyo baba baguze hanyuma aragenda. Uwo bahuraga akagira amakenga yamubwiraga ko harimo amata ajyanye iwe mu rugo”.
CIP Gasasira yakomeje avuga ko kubera imikoranire myiza n’abaturage harimo uwahaye amakuru Polisi ko uriya musore atwayemo urumogi. CIP Gasasira yavuze ati “Twahise dushakisha uburyo tumufata maze tumusatse tumusangana urumogi rwavuzwe hejuru”.
Yagiriye inama abacuruza, abatunda ndetse bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bakwiriye kubireka, bagakora indi mishinga ibabyarira inyungu aho kwishora mu bikorwa nk’ibi bitemewe n’amategeko kuko bibashyira mu bibazo.
Agaruka mu mayeri abacuruzi b’urumogi n’ibiyobyabwenge muri rusange bakoresha yagize ati “Amayeri yose bakoresha bakwirakwiza ibiyobyabwenge Polisi yarayamenye. Hari abo twagiye dufata mu bihe bitandukanye harimo abiziritseho urumogi ku mubiri bakarwihambiraho hanyuma bakarenzaho imyenda, hari abarufatanywe barwambaye mu nkweto no mu masogisi, hari abari barufite mu mapine y’igare, abandi barwambaye ku mutwe bakarenzaho ingofero.
Hari n’umugore twafashe arutwaye mu gihaza. Mbese amayeri bakoresha ni menshi ariko yose tuba tuyazi kandi twiteguye kubafata. Icyo dusaba buri wese ni ukureka uwo muco mubi. Turashimira abaturage baduha amakuru kuko biri mu bituma tubafata”.
CIP Gasasira yakomeje avuga ko gucuruza urumogi cyangwa kurunywa nta kindi bizabazanira kitari ukubahombya no kubateza ubukene, kuko ubifatanywe arafungwa agacibwa n’amande nabyo bikangizwa.
Yongeye kwibutsa abantu ko unywa ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwe, bikanamutera kwishora mu bindi byaha bitandukanye.
Yasabye abaturage bose gukomeza gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage.
Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
Panorama
