Abacuruzi babiri, umwe wo mu karere ka Rubavu n’undi wo mu karere ka Rusizi, ku itari ya 13 n’iya 14 Ukwakira, bafatanywe magendu ya caguwa y’inkweto n’imyenda, bivugwa ko banyereje imisoro ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hafi miliyoni eshatu n’igice.
Polisi y’u Rwanda dukesha aya makuru, itangaza ko aba bacuruzi bafashwe bikomotse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bavuga ko abo bacuruzi bakura caguwa y’inkweto n’imyenda mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakaza kubicuruza mu Rwanda badatanze imisoro.
Polisi ivuga ko abafashwe ari Murebwayire Centhia w’imyaka 39, ku wa 13 Ukwakira 2018 basanze mu nzu ye iri mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi, amabalo cumi n’atatu (13) angana n’ibiro 585 by’imyenda ya caguwa.
Undi wafashe ni Twizerimana Jeremie w’imyaka 23 utuye mu karere ka Rusizi, we ku wa 14 Ukwakira 2018 yafatanywe ibiro cumi na bitanu (15) by’inkweto za caguwa, akaba yafatiwe mu murenge wa Kamembe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko kugira ngo aba bacuruzi bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Aho bamenyesheje inzego za Polisi ko hari abantu bacuruza imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
Yagize ati: “Abaturage bari bamaze iminsi bafite amakuru ko uriya mudamu acuruza caguwa rwihishwa. Twagiye iwe turamusaka, mu nzu ye tuhasanga amabalo cumi n’atatu y’imyenda ya caguwa. Uriya Twizerimana we yafatiwe muri bariyeri ya mu gitondo, kuko twari dufite amakuru ko ari bunyure muri uriya muhanda Kamembe-Bugarama.”
CIP Gasasira akangurira abaturage gucika ku muco wo kunyereza imisoro ya Leta, kuko umucuruzi udasora aba adindiza igihugu mu iterambere.
Yagize ati: “Buri muntu wese azi neza ko ku gira ngo igihugu gitere imbere bituruka ku misoro y’abenegihugu, by’umwihariko nk’igihugu cyacu nta wundi mutungo kamere dufite.”
Yakomeje ashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu kurwanya ibyaha cyane cyane ubucuruzi bwa magendu bukunze kugaragara mu turere two mu ntara y’Iburengerazuba.
Ikigo k’Iguhugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kivuga ko ku ibalo imwe y’imyenda ya caguwa idasoze, umucuruzi aba anyereje amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Magana abiri na mirongo itanu (250,000Frw).
Ni mu gihe ikiro kimwe k’inkweto za caguwa cyo gisora amafaramga ari hafi ibihumbi bine na Magana ane. RRA ivuga ko aba bacuruzi bombi bari banyereje imisoro irenga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana atatu.
Ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rirwanya ubucuruzi bwa magendu, na ho abacuruzi bo bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
Panorama
