B. Nkubiri Robert
Manchester United yemeje ko Ruben Amorim w’imyaka 39 ari we wahawe akazi ko kuba umutoza mukuru w’iyi kipe.
Uyu mutoza w’umunya-Portugal azava muri Sporting muri uku kwezi, akaba aje asimbuye Erik ten Hag, Amorim azagera muri United ku wa 11 Ugushyingo,
Amorim yasinyanye amasezerano na Manchester United azageza muri Kamena 2027, afite amahitamo yo kuyongera undi mwaka. Umukino we wa mbere azatoza ni uwuzahuza Manchester united na Ipswich ku wa 24 Ugushyingo,.
United yahaye Sporting amafaranga y’inyongera ya miliyoni imwe y’ama-Euros (€1m) ku yishyuwe ku masezerano ye agera kuri miliyoni icumi z’amaeuros yo kugira ngo atandukane na Sporting mu gihe cy’iminsi 30.
Amorim asimbuye Erik ten Hag wirukanwe mu kwezi gushize, mu gihe Ruud van Nistelrooy azakomeza gutoza ikipe ya mbere nk’umusigira kugeza Amorim ahageze. United izakira Chelsea ku cyumweru ariko ntiharamenyekana niba Van Nistelrooy azaguma muri iyi kipe.
Amakuru dukesha Sky Sports News avuga ko Amorim yari ku isonga mu bo Manchester United yifuzaga kandi akaba ari we gusa baganiriye muri iki gikorwa cyo gushaka umutoza mushya.
Amorim wahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Benfica n’ikipe y’igihugu ya Portugal, yahagaritse gukina mu 2017, maze mu myaka ibiri nyuma yaho, yinjira mu gutoza bwa mbere muri Braga. Nyuma, yerekeje muri Sporting mu kwezi kwa Werurwe 2020, yigaragaza nk’umutoza ukiri muto ushakishwa cyane i Burayi, aho yegukanye igikombe cya shampiyona ya Portugal inshuro ebyiri.
Amorim kandi yatsindiye igikombe cya Taca da Liga (igikombe cy’igihugu cya Portugal) inshuro eshatu, ebyiri muri Sporting indi rimwe muri Braga. Mu 2020, Sporting yari yaratanze miliyoni €10 yo kumugura,
Impamvu umutoza wa Sporting Amorim ashobora kuba umukandida mwiza kuri Man Utd
Kuva kera byari bimaze kumenyekana ko Ruben Amorim azahabwa akazi muri imwe mu makipe akomeye i Burayi. Yegukanye igikombe cya shampiyona ya Portugal muri 2021 afite imyaka 36, icyo gihe bituma benshi bamwemeza nk’umutoza ushoboye cyane. Kubisubiramo mu mwaka ushize, byongeye gushimangira ubushobozi bwe nk’umutoza ukomeye.