Abamugariye ku rugamba batuye mu mudugudu wa Rugende, Akagari ka Ruhanga, Umurenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, batanga ubuhamya bavuga ko hari aho bamaze kwigeza mu rugamba rwo kwigira babitewe n’uko inkunga bahabwa batazipfusha ubusa ahubwo zibafasha kwifasha gukemura bimwe mu bibazo bahura na byo.
Mu kiganiro bagiranye n’ikinyamakuru Panorama ubwo twabasuraga aho batuye mu mudugudu, uwo munsi bari banasuwe n’abagize koperative ihinga ikanatunganya ikawa, RWASHOSCCO, ku wa 14 Nzeri 2018 mu gikorwa cyo gutaha amacumbi babafashije kuvugurura.
Rtd Lt. Sabena Joseph, umukuru w’umudugudu w’amabugariye ku rugamba wa Rugende akaba na Visi Perezida wa Koperative Igisubizo cy’amajyambere, ashima ababatera inkunga kuko inkunga babaha zibafasha gukomeza kwishakamo ibisubizo n’ubwo batangiriye mu bihe bikomeye.
Avuga ko bakigera muri uwo mudugudu, byari bigoranye ariko bafite ibyo reta ibagenera; nko kuvuzwa, guhabwa amacumbi n’amafaranga babahaga buri kwezi ariko ku bwabo babona ntibihagije niko kwicara bajya inama bakora ikimina kugira ngo biteze imbere kuko amacumbi bahawe nta mashanyarazi yari arimo.
Mu mafaranga batangaga bazigamaga igihumbi mu isanduku y’ikimina, bakoramo kiosk batangira gucuruza tumwe mu tuntu bari bakeneye ariko amafaranga abana make niko guhitamo kuyongera.
Agira ati “Twatangiye twishakamo ibisubizo dutanga amafaranga ibihumbi bitanu ku kwezi ava ku yo tugenerwa na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, uko turi umunani buri wese yatanze ibihumbi makumyabiri dutangira koperative…”
Nyuma baje kubona abandi baterankunga batangira umushinga wo korora inkoko ariko nyuma uza guhomba kubera ko abazikuriranaga babibye. Izari barazigurishije batangira umushinga wa kogosha bashing Salon de Coiffure ariko na wo uza guhomba kubera abakiriya bake. Umushinga wa Kiosk wo warahagumye ariko basaba inkunga yo kuvugurura inzu zororerwamo inkoko ubu ikaba ikoreshwa.
RWASHOSCCO yabahaye inkunga y’ibiribwa ariko aho kubirya babshyira muri Kiosk kugira babibyaze inyungu, amafaranga yavuye bayatangije umushinga wo gucuruza ibishyimbo ariko basanga utunguka barawureka.
Nyuma uyu mufatanyabikorwa yabahaye indi nkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw) bongeraho ayo bakuye mu bishyimbo maze bavugurura amacumbi yabo, bashyiramo n’umuriro w’amashanyarazi, ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda muri Army Week.
Umuyobozi wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Mukantabana Selaphine, yagiriye inama abamugariye ku rugamba batuye Rugende ko bakwiye gushaka ibyangombwa bya koperative yabo, kugira ngo igire ubuzima gatozi n’igihe hagize uzaba atakiriho abamukomokaho bazamuzungure.
Abibutsa kandi ko kuba baramugariye ku rugamba bakagira ingingo z’umubiri batakaza, bakwiye kumva ko imbaraga zabo zitapfuye ubusa, kuko baharaniraga kubohora igihugu kandi bakaba barabigezeho.
Yabijeje ko ibikorwa bisigaye birimo gushyira amatara ku mihanda no kububakira uruzitiro mu rwego rwo kubacungira umutekano, Komisiyo izabakorera ubuvugizi byse bigakorwa.
Munezero Jeanne d’Arc

Rtd Lt. Sabena Joseph (uvuga), umukuru w’umudugudu w’amabugariye ku rugamba wa Rugende akaba na Visi Perezida wa Koperative Igisubizo cy’amajyambere (Ifoto/Munezero)
