Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ruhango: Hari abitwaza ko batabana n’abagabo bakanga kuringaniza urubyaro

Abakobwa babyarira iwabo batungwa agatoki ku kutitabira gahunda yo kuringaniza urubyaro bakabyara abana benshi. Bamwe muri bo bavuga ko batafata imiti yo kuringaniza urubyaro kandi nta bagabo babana ngo bakore imibonano mpuzabitsina mu buryo buhoraho.

Gahongayire Adeliphine utuye mu kagari ka Gisari, Umurenge wa Kinazi, afite umwana w’umwaka n’amezi atatu. Avuga ko yamubyaye bimugwiririye kuko atamwifuzaga ariko nanone ntiyiteguye gufata imiti yo kuboneza urubyaro kuko atabana n’umugabo.

Aragira ati “kuboneza urubyaro n’iby’abagore babana n’abagabo. Uwo twabyaranye turaturanye aramfasha, ubwo nimbona dushobora kongera kubikora (imibonano mpuzabitsina), nzajya kwa muganga kwifungisha. Umwana nagira imyaka itatu”.

Abakobwa bafite imyumvire nk’iya Gahongayire yo kwanga kuboneza urubyaro bitwaje kutagira abagabo, bakunze kubyara abandi bana batabiteganyije, nk’uko Mukaneza Chantal na we wo mu kagari ka Gitisi abitangaza.

Uwitwa Mukaneza na we yabyariye iwabo afite imyaka 19 ahita afata imiti yo kuboneza urubyaro, yongera kubyara undi mwana ari uko uwa mbere afite imyaka ine kandi noneho afite umugabo babana.

Anenga mugenzi we baturanye babyariye rimwe bwa mbere akamugira inama yo gufata imiti yo kuboneza urubyaro akanga, none ubu akaba amaze kubyara gatatu kandi adafite umugabo. Ati” namubwiye kuboneza urubyaro aranga, ahubwo umwana amusigira iwabo yigira mu kazi ko gukora mu rugo i Kigali, agaruka atwite, amaze kubyara barongera bamutera indi nda, none agize abana batatu”.

Cyakoze Mukaneza ntiyemera ko umukobwa utarabyara afata imiti yo kuboneza urubyaro. Aragira, ati “none se ko yaba atarabyara yaboneza urubyaro adafite?”

Ababyeyi bakuze bahangayikishijwe n’imyitwarire y’urubyiruko, ku buryo bo bifuza ko abakobwa bakwigishwa kuboneza urubyaro batarabyara. Ngirabatware Faustin, wo mu kagari ka Rubona, mu murenge wa Kinazi, yifuza ko abakobwa bajya babaha imiti ibuza gusama kuko abona abenshi mu rubyiruko basambana. Ati” byaba byiza abakobwa bagiye babatera urushinge rwo kuboneza urubyaro mu ibanga kuko bo ntibazifata ngo babishobore”.

Nyuma yo kubyarira mu rugo abakobwa ntibongera kugaragara mu mahuriro y’urubyiruko

Inshingano za kibyeyi n’ipfunwe ryo gusubira mu rungano ni imbogamizi mu gukora ubukangurambaga bwo kuboneza urubyaro ku bakobwa babyarira iwabo. Uwicyeza Deliphine, umukozi w’Umuryango uharanira iterambere ry’ubuzima (HDP), ukaba uganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere mu karere ka Ruhango, atangaza ko akenshi iyo umukobwa yabyaye atongera kwitabira gahunda z’urubyiruko.

Aragira, ati “abakobwa babyarira iwabo, baba bameze nk’abantu biyanze. Noneho rero n’imiryango yabo nayo ikabafata nk’abantu bataye umurongo, ikabahindura  abaja b’urugo. Hari n’igihe batagira imbaraga zo kugaruka mu rundi rubyiruko kubera ipfunwe”.

Gahunda za Leta zirimo  na gahunda yo kuboneza urubyaro, ziganirizwa abaturage mu nama rusange no mu mugoroba w’ababyeyi. Aya mahuriro akaba akunze kwitabirwa n’abakuru b’imiryango gusa mu gihe urubyiruko n’abakobwa babyariye iwabo nabo ziba zibareba ariko ntibazitabire.

Marie Josee Uwiringira

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities