Mu karere ka Ruhango ingo zisaga 68% zimaze kubona amashanyarazi binyunze ku miyoboro miremire (on glid) ndetse n’imirasire y’izuba (off glid). Biteguye kuba bageze ku 100% mu 2024.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe barishimira amashanyarazi bahawe, ubu batakirara mu kizima, bitandukanye no mu minsi yashize.
Ibi aba baturage b’i Ntongwe babitangarije Panorama ubwo yageraga muri aka gace mu rugendo rwakozwe n’itangazamakuru ku 29 Kamena 2022, hagamijwe kureba ibikorwa by’iterambere byagezweho mu karere ka Ruhango, n’imbogamizi abaturage bagifite.
Nzamurambaho Frederick wo mu murenge wa Ntongwe, mu kagari ka Kiriba, yavuze ko ubuzima bwabo byaranzwe no kubaho baba mu mwijima rimwe na rinwe bagasekura inkuta z’inzu mu gihe babuze ibyo gucana, ariko ubu bishimira ko amashanyarazi yabagezeho, batakari mu mwijima.
Yagize ati “Mu gihe twamaze tutagira umuriro w’amashanyarazi muri aka gace twabayeho ubuzima butari bwiza pe! Ngaho gusekura ibikuta, kurya hatabona, gutsindwa kw’abana n’ibindi byinshi bibi twahuraga nabyo mu mibereho yacu. Kuri ubu twishimira ko uyu muriro w’amashanyarazi twabonye wabikemuye. Njyewe ndigushaka uko nawubyaza umusaruro ndushaho kubaho neza no kwiteza imbere kandi naho bizashoboka nzifatanya n’abandi turebe ibikorwa twakora byateza imbere imiryango yacu n’igihugu muri rusange twifashishije uyu muriro.”
Mukankusi Florance na we utuye muri aka gace yavuze ko ubuzima barimo bwiganjemo kuba mu mwijima bwari bubi kandi bahuraga n’imbogamizi nyinshi zabangamiragaiImibereho yabo, ariko kuri ubu babayeho neza ibisimba bitakimanuka muri zeke ngo byikubite mu nkono zabo bimwe ntibanabimenye.
Yagize ati “Bigeza nimugiroba tugakora ku gikuta tukarira ahabona tukaryama ahabona. Inzoka zajyaga ziva mu gisenge zikikubita ku buriri ikaba yanakurya, kuko hatabona ariko ubu byaracyemutse tuba ahabona. Turizerako n’abandi utarageraho mu minsi yavuba uzabageraho.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aganira n’itangazamakuru yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari utambutse abaturage basaga 4,000 bahawe amashanyarazi kandi n’abasigaye azakomeza kugenda abagezwaho.
Yagize ati “Turishimira ko nta kagari muri Ruhango katageramo umuriro w’amashanyarazi kandi nta mwaka w’ingengo y’imari n’umwe uba utarimo kwegereza amashanyarazi abaturage n’uyu tugiye gutangira bizakomeza.”
Rukundo Eroge