Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Rulindo: Abafite ubumuga basaba uwo batoye kubahagararira kubabera umuvugizi ku bibazo by’ubuzima

Abagize inteko itora mu karere ka Rulindo bitabiriye ibikorwa by'amatora y'umudepite uzahagararira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko (Ifoto/Panorama)

Uyu munsi ku wa 2 Nzeri 2018 mu gihugu hose ku biro by’uturere, Inteko itora y’abafite ubumuga yateraniye kuri buri karere, aho batoraga uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko 2018-2023. Mu karere ka Rulindo, bifuza ko umudepite batoye akwiye kubabera umuvugizi ku bibazo by’ubuzima bafite.

Kimwe n’ahandi mu gihugu, inteko itora y’abafite ubumuga mu karere ka Rulindo yazindukiye ku biro by’itora ku karere kabo, aho bahisemo uzabahagararira mu nteko ishinga amategeko. Icyo abaganiriye n’ikinyamakuru Panorama bahurizaho ni uko yazababera umuvugizi ku bibazo bijyanye n’ubuzima bibugarije cyane cyane ibijyanye n’imiterere y’akarere ka Rulindo.

Ugwaneza Norbert, ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) mu karere ka Rulindo. Avuga ko kwitorera ufite ubumuga uzabahagararira mu nteko ari ibintu by’ingirakamaro, bigaragaza ko batasigaye inyuma muri demokarasi.

Kuba amajwi abarurwa bahibereye bigaragaza gukorera mu mucyo kuko buri wese areba umusaruro w’igikorwa yakoze.

Ugwaneza avuga ko uzabahagararira bamwifuzaho kuba umuvugizi w’abafite ubumuga ijwi ryabo rikumvikana. Agira ati “Hari ibibazo by’ubuzima dufite ariko nabasha kuzamura ijwi ryacu, akatuvuganira bya bibazo bijyanye n’imibereho myiza tugashobora guhangana na byo azaba akoze icyo twamutumye.

Twifuza gutera imbere mu bukungu tugatera imbere ku buryo bufatika, kandi tugafasha abandi gutinyuka bakaka inguzanyo ariko kandi zikagera mu cyaro. Mu karere ka Rulindo twifuza ko abana bafite ubumuga biga kuko abenshi hano bigoye. Twifuza ko insimburangingo zose zashyirwa kuri mituweli kuko bitoroshye kuzibona.”

Uwigiriwe Eugene, ni umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo, ashima uburyo amatora yabo yateguwe ndetse n’imigendekere yayo kuva yatangira. Ariko kandi hari ubuvugizi yifuza ku wo batoye, birimo ibibazo by’ubuzima, inyubako zifasha abafite ubumuga n’ibindi.

Agira ati “Bitewe n’imiterere y’akarere kacu, abana benshi bafite ubumuga ntibiga. Ibyo bikajyana n’ibibazo byo kutabona inyunganirangingo n’insimburangingo ku buryo bworoshye, uburyo bwo kwivuza bwose bukajyana na mituweli, akanadufasha ururimi rw’amarenga n’inyandiko y’abatabona bikigishwa ku buryo ntawe usigara inyuma kubera ubumuga afite.”

Mu karere ka Rulindo inteko itora igizwe n’abantu 26 barimo abahuzabikorwa b’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku rwego rw’imirenge bagera kuri 17, Komite yo ku rwego rw’akarere igizwe n’abantu barindwi ndetse n’abantu babiri bakomoka mu karere bari muri Komite y’intara. Inteko itora yatashye ibarura ry’amajwi rirangiye kuko abitabiriye amatora bose bakurikiranye icyo gikorwa.

Ku bijyanye n’amatora y’uyu munsi, Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Rulindo, Nkunzurwanda Jean de Dieu, avuga ko abagombaga gutora bose bitabiriye kandi ibarura ry’amajwi ryagenze neza.

Amatora y’abadepite bahagarariye abafite ubumuga, mu karere ka Rulindo yatangiye saa tanu z’amanywa (11:05), bivugwa ko amatora atangira ari uko inteko ihageze hanyuma umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’intara agatanga uburenganzira bwo gutangira gutora ariko kandi amatora atangira nibura hari bibiri bya gatatu (2/3) by’abagize inteko itora nk’uko byatangajwe na Nkunzurwanda.

Aya matora yakurikiranwe na Komite Nyobozi y’akarere ka Rulindo, Indorerezi zikurikirana amatora ndetse n’inzego zishinzwe umutekano.

Rene Anthere Rwanyange

Abitabiriye inteko itora umudepite uzahagararaira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko. Mu karere ka Rulindo nta n’umwe wasibye amatora (Ifoto/Panorama)

Abitabiriye inteko itora umudepite uzahagararaira abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko. Mu karere ka Rulindo nta n’umwe wasibye amatora (Ifoto/Panorama)

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Rulindo, Nkunzurwanda Jean de Dieu, asobanurira inteko itora igikorwa cyabazinduye (Ifoto/Panorama)

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Rulindo, Nkunzurwanda Jean de Dieu, arahira mbere yo gutangira gutoresha (Ifoto/Panorama)

Abaseseri barahira mbere yo gutangira gutoresha (Ifoto/Panorama)

Inteko itora ibanza kwerekwa ko isanduku itorerwamo irimo ubusa (Ifoto/Panorama)

Isanduku itorerwamo ifungwa neza mbere yo gutangira kuyikoresha (Ifoto/Panorama)

Indorerezi n’abandi baje gukurikirana amatora bahawe aho bicara (Ifoto/Panorama)

Ufite ubumuga ajya gutorera mu bwihugiko (Ifoto/Panorama)

Uje gutora habanza gusuzumwa ko ari kuri lisiti y’itora (Ifoto/Panorama)

Uje gutora ahabwa urupapuro rw’itora (Ifoto/Panorama)

Uwigiriwe Eugene, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu murenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo (Ifoto/Panorama)

Abasanduku katorewemo gafungurwa ngo habarurwe amajwi (Ifoto/Panorama)

Abasanduku katorewemo gafungurwa ngo habarurwe amajwi (Ifoto/Panorama)

Hasuzumwa ko amajwi ari mu isanduku angana n’umubare w’abatoye (Ifoto/Panorama)

Amajwi yabaruwe ari abatoye ndetse n’indorerezi babikurikirana (Ifoto/Panorama)

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Rulindo, Nkunzurwanda Jean de Dieu (Ifoto/Panorama)

Ugwaneza Norbert, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) mu karere ka Rulindo (Ifoto/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities